Sunday, November 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRC: Abashyigikiye uhanganye na Tshisekedi bavuze ko nibabiba amajwi haba akantu

radiotv10by radiotv10
26/12/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
DRC: Abashyigikiye uhanganye na Tshisekedi bavuze ko nibabiba amajwi haba akantu
Share on FacebookShare on Twitter

Ishyaka rya Moïse Katumbi ryatangaje ko umukandida waryo ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, ndetse bamwe mu banyapolitiki bamushyigikiye basaba Abanyekongo guhaguruka bakarwana urugamba rwo guhangana n’abashaka kubiba intsinzi yabo.

Iri shyaka rya Ensemble pour la République, ryemeje ko umukandida waryo ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu cyumweru gishize tariki 20 Ukuboza 2023.

Perezida w’iri shyaka, Christian Mwando yabitangarije mu nama yabaye ku Cyumweru tariki 24 Ukuboza 2023, yabereye i Lubumbashi mu Ntara ya Haut Katanga.

Yabitangaje agamije kunyomoza ibikomeje gutangazwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kuva tariki 22 Ukuboza 2023, igaragaza ko amajwi y’agateganyo, yerekana ko Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo ari imbere.

Christian Mwando uvuga ko Moïse Katumbi yatsinze amatora “ariko ku bw’uburiganya CENI [Komisiyo y’Igihugu y’Amatora] barashaka kwiba” intsinzi y’umukandida w’abaturage.

Gusa iri shyaka rya Ensemble pour la République rirasaba abaturage b’Abanyekongo gukomeza kurangwa n’ituze mu gihe bagitegereje ijambo ry’umukandida wabo Moïse Katumbi.

Ni mu gihe kandi bamwe mu banyapolitiki bashyigikiye Moïse Katumbi, bakomeje kwamaganira kure ibiriho bitangazwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, bavuga ko Leta ishaka kwiba umukandida wabo.

Umudepite Christian Mwando Simba Kabulo, uhagaragariye Intara ya Katanga mu Nteko Ishinga Amategeko, yavuze ko Leta y’iki Gihugu cyabo ikomeje kurangwa n’uburiganya, ariko ko igihe kigeze ngo abaturage babyigobotore.

Yagize ati “Twebwe nk’abantu twifuza gukemura ibibazo by’Abanyekongo, tugomba kwiyemeza kwinjira mu rugamba. Uru rugamba ariko ntituzarutsinda twenyine nka Moïse Katumbi, Matata Ponyo, Franck Diongo, Seth Kikuni, ahubwo uru rugamba rugomba kwinjirwamo n’Abanyekongo bose.”

Christian Mwando Simba Kabulo yavuze ko igihe cyose umukandida wabo yakwibwa intsinzi ye, batabyemera, ahubwo ko biteguye kurwana inkundura.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + 8 =

Previous Post

Ubutumwa bwagaragaye muri telefone y’ukekwa ko yiyahuye bwumvikanamo igishobora kuba cyabimuteye

Next Post

Icyatumye hasibwa indirimbo ya The Ben yarebwaga ku bwinshi cyamenyekanye

Related Posts

Ukraine yatunguranye ibwiza ukuri America ku masezerano yateguye agamije kurangiza intambara n’u Burusiya

Ukraine yatunguranye ibwiza ukuri America ku masezerano yateguye agamije kurangiza intambara n’u Burusiya

by radiotv10
22/11/2025
0

Igihugu cya Ukraine cyavuze ko kidashobora kubahiriza amasezerano yateywe na Leta Zunze Ubumwe za America agamije kurangiza intambara kiriya Gihugu...

Inama y’Ibihugu 20 bikize ku Isi ikomeje kwenyegeza ibibazo biri hagati ya bibiri birimo icyo muri Afurika

Inama y’Ibihugu 20 bikize ku Isi ikomeje kwenyegeza ibibazo biri hagati ya bibiri birimo icyo muri Afurika

by radiotv10
22/11/2025
0

Nyuma yuko Leta Zunze Ubumwe za America zitangaje ko zitazitabira Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize G20 bikize kurusha ibindi ku Isi,...

Igitero rurangiza cy’u Burusiya kuri Ukraine cyateje impagarara

Igitero rurangiza cy’u Burusiya kuri Ukraine cyateje impagarara

by radiotv10
20/11/2025
0

Abantu 19 baguye mu gitero gikomeye cyagabwe n’indege z’Abarusiya ku nyubako z’amacumbi y’abaturage mu mujyi wa Ternopil, mu burengerazuba bwa...

Urujijo ruracyari rwose ku babyeyi bashimutiwe abana bakuwe ku ishuri muri Nigeria

Urujijo ruracyari rwose ku babyeyi bashimutiwe abana bakuwe ku ishuri muri Nigeria

by radiotv10
19/11/2025
0

Ababyeyi b’abakobwa 25 bashimuswe bakuwe ku ishuri muri Nigeria, baracyari mu gihirahiro, bategereje amakuru ku buzima bw’abana babo nyuma y’igitero...

Perezida Trump yahishuriye rurangiranwa Cristiano Ronaldo ko umuhungu we amufana bikomeye

Perezida Trump yahishuriye rurangiranwa Cristiano Ronaldo ko umuhungu we amufana bikomeye

by radiotv10
19/11/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump ubwo yakiraga ku meza Igikomangoma cy’Ubwami bwa Saudi Arabia, wari kumwe...

IZIHERUKA

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID
IMIBEREHO MYIZA

Key updates and progress on Rwanda’s New Digital ID you should know

by radiotv10
22/11/2025
0

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

22/11/2025
Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

22/11/2025
Ukraine yatunguranye ibwiza ukuri America ku masezerano yateguye agamije kurangiza intambara n’u Burusiya

Ukraine yatunguranye ibwiza ukuri America ku masezerano yateguye agamije kurangiza intambara n’u Burusiya

22/11/2025
Inama y’Ibihugu 20 bikize ku Isi ikomeje kwenyegeza ibibazo biri hagati ya bibiri birimo icyo muri Afurika

Inama y’Ibihugu 20 bikize ku Isi ikomeje kwenyegeza ibibazo biri hagati ya bibiri birimo icyo muri Afurika

22/11/2025
Hatangajwe itumbagira ry’umubare w’abiyandikishije muri gahunda y’ishimwe rya EBM rya Rwanda Revenue

Hatangajwe itumbagira ry’umubare w’abiyandikishije muri gahunda y’ishimwe rya EBM rya Rwanda Revenue

22/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyatumye hasibwa indirimbo ya The Ben yarebwaga ku bwinshi cyamenyekanye

Icyatumye hasibwa indirimbo ya The Ben yarebwaga ku bwinshi cyamenyekanye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Key updates and progress on Rwanda’s New Digital ID you should know

Bwa mbere M.Irene yagize icyo avuga ku by’umuririmbyi Vestine byavugishije benshi

Abahawe impamyabushobozi na Kaminuza ya EAUR abarimo inzobere mu guteka bavuze icyizere barangizanyije

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.