Imiryango itari iya Leta irenga 60 yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Leta Zunze Ubumwe za America kuba ari yo ijyayo gukora ibikorwa byo kubyaza umusaruro umutungo kamere wabo ngo kuko babona byatuma bagira amahoro.
Iyi miryango yatangaje ibi mu rwandiko bageneye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America ubwo yari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.
Franck Mfwamba uhagarariye izi Sosiyete Sivile yavuze ko iyi miryango yiteze ko Guverinoma ya America izazana kompanyi z’Abanyamerika kuza kubyaza umusaruro amabuye y’agaciro ari muri DRC.
Uyu muyobozi w’Imiryango itari iya Leta wavuze ko yizeye Guverinoma z’Ibihugu byombi [DRC na USA] zizabiganiraho, yavuze ko ziriya kompanyi z’Abanyamerika zazajya gucukura amabuye muri Kivu ya Ruguru no muri Grand-Katanga.
Yavuze ko ibi bizatuma Abanye-Congo benshi babona imirimo ndetse Igihugu cyabo kikarushaho kubona amadovize y’ibyo bazohereza hanze.
Yagize ati “Iyi miryango kandi yizeye ko Guverina ya America izabikora mu nyungu za DRC n’abaturage bato mu mikoranire kandi bizatuma haboneka amahoro n’umutekano.”
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, ubwo yari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yizeje iki Gihugu ko icye kizakomeza kugifasha mu nzego zitandukanye zirimo no kugarura amahoro mu burarazuba bwacyo bumaze iminsi bwugarijwe n’imitwe yitwaje intwaro.
RADIOTV10