DRC: Batanu barimo Umusirikare wo hejuru muri FARDC basize ubuzima mu gico cy’inyeshyamba

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Batanu barimo Umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant Colonel mu Gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basize ubuzima mu gico cy’inyeshyamba za ADF zateze abasirikare ba FARDC.

Aba bantu bapfuye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Nzeri 2022 ubwo umutwe wa ADF wategaga igico mu muhanda wa Mbau-Kamango, muri Teritwari ya Beni mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Izindi Nkuru

Umuvugizi w’ibikorwa bya Gisirikare byo guhashya imitwe yitwaje Intwaro (Sukola 1), Cap Anthony Mwalushayi yavuze ko umwe mu baguye muri iyi ambushi ari Lieutenant Colonel Mbonza Lucien.

Uyu musirikirare wa FARDC yari ashinzwe ibikoresho muri rejime ya 3402, akaba yishwe ubwo yariho ava i Beni.

Cap Anthony Mwalushayi yagize ati “Inyeshyamba za ADF zateze igico abasirikare ba FARDC. Nyuma yo gukozanyaho mu masasu hagati y’abasirikare n’ibyihebe bya ADF, umusirikare wari Ofosiye byagaragaye ko yapfuye.”

Yavuze kandi ko abasirikare ba FARDC na bo bivuganye abarwanyi bane ba ADF ndetse bagafata imwe mu mbunda z’uyu mutwe.

Yavuze ko ako kanya abarinzi ba Lieutenant Colonel Mbonza Lucien bahise bahabwa umusada n’abandi basirikare ndetse bagakurikira ibyo byihebe byahise bicika bigana muri Pariki y’Igihugu ya Virunga.

Ku munsi wabanjirije uwabereyeho iki gikorwa, na bwo umutwe wa ADF wari wateze igico muri uyu muhanda, wivugana abantu babiri.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru