Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

DRC-Beni: Abahirimbanira uburenganzira bwa muntu baramukiye mu myigaragambyo bahita bafungwa

radiotv10by radiotv10
04/10/2022
in MU RWANDA
0
DRC-Beni: Abahirimbanira uburenganzira bwa muntu baramukiye mu myigaragambyo bahita bafungwa
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu 23 bo mu muryango uvuga ko uharanira iyubahirizwa ry’Uburenganzira bwa muntu, baramukiye mu myigaragambyo yo kwamagana ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu i Beni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batabwa muri yombi.

Aba bantu 23 bavuga ko ari impirimbanyi z’umuryango utari uwa Leta uzwi nka LUCHA (Lutte poru Le Changement), bari baramukiye mu myigaragambyo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Ukwakira 2022 mu mujyi wa Oicha muri Beni mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, ariko birangira batawe muri yombi.

Izi mpirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu, zafatiwe mu myigaragamyo yo kwamagana ubwicanyi bukorerwa abaturage muri aka gace.

Ababonye ifatwa ry’aba bantu, bavuze ko batawe muri yombi mu masaha ya mbere ya saa sita kuri uyu wa Mbere ubwo bari mu muhanda mukuru bafite ibyapa ndetse n’amabendera y’Igihugu.

Abo bantu bose bahise bajyanwa gufungirwa kuri kasho ya Polisi ya Oicha nkuko byatangajwe n’uyu muryango wabo.

Muri iyi myigaragambyo, aba bantu bavugaga ko bifuza ko Guverinoma “Ihagarika burundu ubwicanyi bukorerwa abasivilie bumaze imyaka umunani muri aka gace.”

Kuva mu kwezi k’Ukwakira 2014, agace ka Beni ndetse na Teritwari ya Irumu muri Ituri, hagiye hibasirwa n’ubwicanyi bw’umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda.

Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta, ritangaza ko muri iyi myaka umunani, abasivile 3 000 bamaze kwicirwa mu bitero by’uyu mutwe.

Ingabo za Uganda ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho ziri gufatanya n’iz’iki Gihugu kurandura uyu mutwe wa ADF.

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko mu mezi 10 gusa, UPDF ifatanyije na FARDC bamaze kwivugana ibyihebe ibihumbi birindwi (7 000) by’uyu mutwe wa ADF.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − sixteen =

Previous Post

BurkinaFaso: Uwahiritswe ku butegetsi n’uwo arusha amapeti yakuyemo akarenge ahunga Igihugu

Next Post

Rwanda&Burundi: Kuki ifungurwa ry’imipaka ryagirwa ubwiru?- Icyo impuguke ibivugaho

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rwanda&Burundi: Kuki ifungurwa ry’imipaka ryagirwa ubwiru?- Icyo impuguke ibivugaho

Rwanda&Burundi: Kuki ifungurwa ry’imipaka ryagirwa ubwiru?- Icyo impuguke ibivugaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.