Umuryango w’Abanyekongo baba hanze y’Igihugu (LDC/ Leadership de la Diaspora Congolaise) wavuze ko na wo wamagana ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu cyabo, bagahamagarira abantu gushyigikira ihuriro AFC rifite intego yo gukura Perezida Felix Tshisekedi ku butegetsi.
Bikubiye mu itangazo ryasohotse mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, ry’Ubuyobozi bwa Diyasiporo y’Abanyekongo (LDC/ Leadership de la Diaspora Congolaise).
Iri tangazo ritangira rivuga ko abanyamuryango b’uyu muryango basanzwe batanga 13% by’ingengo y’Imari ikoreshwa na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bityo ko “badakwiye kwirengagizwa mu buzima bw’Igihugu.”
Rikomeza rivuga ko uyu muryango uhangayikishijwe n’ibibazo biri kuba mu Gihugu cyabo byakurikiye amatora y’Umukuru w’Igihugu aherutse kuba mu kwezi gushize, kandi ko atabaye mu mucyo no mu bwisanzure.
LDC ivuga ko Perezida Felix Tshisekedi uherutse gutangazwa ko yatsinze aya matora, yateguye aya matora mu gihe mu Gihugu harimo haba ibibazo bikomeye birimo ubwicanyi bukorerwa Abanyekongo bazira ubwoko bwabo ndetse n’urwangano rukomeje kuzamuka kandi bikaba bikomeje kototera ubukungu bw’Igihugu cyabo.
Uyu muryango ukavuga ko kongera gutorwa kwa Tshisekedi bishobora kuzatiza umurindi ibi bibazo kuko yanakoresheje iturufu yumvikanamo urwango ku buryo hari impungenge ko ibi bibazo bizarushaho gukomera.
Muri iri tangazo, uyu muryango ugira uti “Twiyemeje guhagarika ubwo bushake bwose mu bushobozi bwose dufite.”
LDC yakomeje igira iti “Leadership de la Diaspora Congolaise irasaba ko habaho gutesha agaciro mu buryo burunduye ibyavuye mu matora, kandi hakabaho guhererekanya ubutegetsi mu nzira zikurikije amategeko yaba ay’Igihugu na mpuzamahanga, kugira ngo Igihugu cyacu kigendere kuri demokarasi, Nyakubahwa Tshisekedi ashaka gusenya akoresheje ubushobozi bwe bucye.”
Uyu muryango kandi wahamagariye Abanyekongo gushyigikira ihuriro AFC (Alliance du Fleuve Congo) riherutse no kwinjirwamo n’umutwe wa M23, rikaba rifite intego yo kubohora Congo, rikuye ku butegetsi Perezida Tshisekedi.
Iri tangazo rikagira riti “LDC irahamagarira imitwe yose kumva neza ibibazo biri mu Gihugu imbere ikiyunga kuri AFC, twese hamwe tugashyira mu bikorwa ingingo ya 64 y’Itegeko Nshinga, hagashyirwaho Leta igendera kuri Demokarasi.”
Ibi bitangajwe n’uyu muryango nyuma y’uko bamwe mu bari bahanganye na Perezida Tshisekedi mu matora, bakomeje kwamagana intsinzi ye, bavuga ko yabayemo uburiganya, ndetse bagasaba ko ibyavuye mu matora biteshwa agaciro.
RADIOTV10