Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRC: Ihuriro ryiyemeje gukura Tshisekedi ku butegetsi ryatangiye gushyigikirwa n’abari mu murongo w’ubutegetsi

radiotv10by radiotv10
08/01/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
DRC: Abiyemeje gukura Tshisekedi ku butegetsi bagaragaje ko ntakizabakoma imbere
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango w’Abanyekongo baba hanze y’Igihugu (LDC/ Leadership de la Diaspora Congolaise) wavuze ko na wo wamagana ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu cyabo, bagahamagarira abantu gushyigikira ihuriro AFC rifite intego yo gukura Perezida Felix Tshisekedi ku butegetsi.

Bikubiye mu itangazo ryasohotse mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, ry’Ubuyobozi bwa Diyasiporo y’Abanyekongo (LDC/ Leadership de la Diaspora Congolaise).

Iri tangazo ritangira rivuga ko abanyamuryango b’uyu muryango basanzwe batanga 13% by’ingengo y’Imari ikoreshwa na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bityo ko “badakwiye kwirengagizwa mu buzima bw’Igihugu.”

Rikomeza rivuga ko uyu muryango uhangayikishijwe n’ibibazo biri kuba mu Gihugu cyabo byakurikiye amatora y’Umukuru w’Igihugu aherutse kuba mu kwezi gushize, kandi ko atabaye mu mucyo no mu bwisanzure.

LDC ivuga ko Perezida Felix Tshisekedi uherutse gutangazwa ko yatsinze aya matora, yateguye aya matora mu gihe mu Gihugu harimo haba ibibazo bikomeye birimo ubwicanyi bukorerwa Abanyekongo bazira ubwoko bwabo ndetse n’urwangano rukomeje kuzamuka kandi bikaba bikomeje kototera ubukungu bw’Igihugu cyabo.

Uyu muryango ukavuga ko kongera gutorwa kwa Tshisekedi bishobora kuzatiza umurindi ibi bibazo kuko yanakoresheje iturufu yumvikanamo urwango ku buryo hari impungenge ko ibi bibazo bizarushaho gukomera.

Muri iri tangazo, uyu muryango ugira uti “Twiyemeje guhagarika ubwo bushake bwose mu bushobozi bwose dufite.”

LDC yakomeje igira iti “Leadership de la Diaspora Congolaise irasaba ko habaho gutesha agaciro mu buryo burunduye ibyavuye mu matora, kandi hakabaho guhererekanya ubutegetsi mu nzira zikurikije amategeko yaba ay’Igihugu na mpuzamahanga, kugira ngo Igihugu cyacu kigendere kuri demokarasi, Nyakubahwa Tshisekedi ashaka gusenya akoresheje ubushobozi bwe bucye.”

Uyu muryango kandi wahamagariye Abanyekongo gushyigikira ihuriro AFC (Alliance du Fleuve Congo) riherutse no kwinjirwamo n’umutwe wa M23, rikaba rifite intego yo kubohora Congo, rikuye ku butegetsi Perezida Tshisekedi.

Iri tangazo rikagira riti “LDC irahamagarira imitwe yose kumva neza ibibazo biri mu Gihugu imbere ikiyunga kuri AFC, twese hamwe tugashyira mu bikorwa ingingo ya 64 y’Itegeko Nshinga, hagashyirwaho Leta igendera kuri Demokarasi.”

Ibi bitangajwe n’uyu muryango nyuma y’uko bamwe mu bari bahanganye na Perezida Tshisekedi mu matora, bakomeje kwamagana intsinzi ye, bavuga ko yabayemo uburiganya, ndetse bagasaba ko ibyavuye mu matora biteshwa agaciro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + 13 =

Previous Post

Bitunguranye umuhanda Karongi-Nyamasheke wafunzwe ubugirakabiri mu gihe kitarenze umunsi umwe

Next Post

Abayobozi babiri mu nzego z’ibanze bakurikiranyweho ibyaviriyemo umuturage urupfu

Related Posts

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko igisirikare cye kitigeze gikubita umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi...

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

by radiotv10
26/01/2026
0

Mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Gihugu cy’u Burundi muri Komini ya Gatara n’iya Kayanza, mu Ntara ya Butanyerera, haravugwa indwara...

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

by radiotv10
23/01/2026
0

I Davos mu Busuwisi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangije Akanama k’Amahoro kagamije gushimangira agahenge kari...

IZIHERUKA

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye
MU RWANDA

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

26/01/2026
Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya ku bayobozi bakomeye ba Nyanza na Gisagara bari baherutse gufungurwa

Abayobozi babiri mu nzego z’ibanze bakurikiranyweho ibyaviriyemo umuturage urupfu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.