Bitunguranye umuhanda Karongi-Nyamasheke wafunzwe ubugirakabiri mu gihe kitarenze umunsi umwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanda Karongi-Nyamasheke wari wabaye ufunzwe by’agateganyo kuri iki Cyumweru kubera inkangu, wongeye kutaba nyabagendwa by’igihe gito kuri uyu wa Mbere.

Kuri iki Cyumweru tariki 07 Mutarama 2024 uyu muhanda Karongi-Nyamasheke wari wafunzwe by’agateganyo mu masaha ya mbere ya saa sita kubera inkangu yari yaridukiye mu Murenge wa Gishyita, hahita hakorwa ibikorwa byo kuwutunganya.

Izindi Nkuru

Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, Polisi y’u Rwanda yari yatangaje ko imirimo yo kuwutunganganya yarangiye ndetse ko wongeye kuba nyabagendwa.

Gusa mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 08 Mutarama 2024, Polisi y’u Rwanda yongeye gutangaza ko uyu muhanda wongeye kutaba nyabagendwa, kubera inkangu yo yabereye n’Ubundi mu Murenge wa Gishyita.

Ubutumwa bwa Polisi y’u Rwanda bwatambutse ku rubuga nkorangambaga rwa X, bugira buti “Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yateye inkangu ahitwa Dawe uri mu ijuru mu murenge wa Gishyita, ubu umuhanda Karongi-Nyamasheke wabaye ufunze by’agateganyo.

Polisi y’u Rwanda kandi yari yagiriye inama abantu bagombaga kunyura muri uyu muhanda, ko bakoresha umuhanda Kigali-Huye-Nyamagabe-Nyamasheke.

Nyuma y’amasaha abiri Polisi itangaje ko uyu muhanda utari nyabagendwa, yongeye gutangaza ko uyu muhanda wabaye nyabagendwa.

Inkangu yaridukiye muri uyu muhanda yatumye ufungwa by’agateganyo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru