Friday, August 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

DRC ikomeje gutangatanga u Rwanda irurega mu mahanga, noneho yiyambaje u Bubiligi

radiotv10by radiotv10
18/07/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
DRC ikomeje gutangatanga u Rwanda irurega mu mahanga, noneho yiyambaje u Bubiligi
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyapolitiki Adophe Muzito wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu, yiyambaje u Bubiligi ngo bufashe Congo kubona igisubizo cy’ikibazo giterwa no kuba u Rwanda rufasha umutwe wa M23.

Uyu mugabo uherutse guhagarikwa mu Nteko Ishinga Amategeko ya DRC, akaba ari na Perezida w’Ishyaka Nouvel Elan yagiranye ikiganiro kihariye n’Intumwa Idasanzwe y’u Bubiligi mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Stéphane Doppagne.

Uru ruzinduko rwabaye ku wa Gatanu tariki 15 Nyakanga 2022, Adophe Muzito avuga ko yifuza ko ubushotoranyi bw’u Rwanda bwo gufasha M23 mu guhungabanya umutekano mu Burasirazuba rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bugomba gushakirwa umuti urambye.

Mu biganiro aba banyapolitiki bagiranye, bemeranyijwe ko hakwiye gushyirwaho ubukangurambaga bwo guhamagarira abaturage ba Congo kugira uruhare mu kurandura ibibazo by’umutekano biri mu Burasirazuba bwa Congo.

Muzito yiyambaje u Bubiligi mu gihe ubutegetsi bwa Congo buherutse no kwiyambaza Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, aho Perezida Felix Tshisekedi yamwoherereje intumwa zari ziyobowe Minisitiri w’Ibikorwa Remezo n’ibikorwa rusange, Alexis Gisaro, zagiye muri Uganda ku wa Kane tariki 14 Nyakanga 2022.

Mu ijambo rye, Alexis Gisaro yabwiye Museveni ko ikibazo cya M23 iri gufashwa n’Igihugu cy’igituranyi kitaranduka atabigizemo uruhare kuko ngo afite ijambo rikomeye mu karere.

Perezida Museveni na we wagaragarije DRC inzira zo kubona umuti urambye wa M23, yahishuriye Perezida Tshisekedi ko akwiye kuganira na M23 aho kuyishozaho intambara.

Adophe Muzito we wiyambaje u Bubiligi, ntiyigeze ahishira ko yanga u Rwanda aho aherutse kuvuga ko hakwiye kubakwa urukuta hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ngo kugira ngo rudakomeza kuvogera Igihugu cyabo.

Ibi yatangarije mu nama nyunguranabitekerezo yagiranye n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze muri Congo mu kwezi gushize, Muzito yavuze ko ku mipaka y’iki Gihugu n’u Rwanda na Uganda hashobora gushyirwa abasirikare ibihumbi 50 ngo bakajya bazibira abashaka kujya kubahungabanyiriza umutekano.

Icyo gihe yagize ati “Ku ruhande rw’u Rwanda ahantu hateye inkeke hangana na kilometero 60, twahakora urukuta rungana gutyo, ibya Uganda byo twaba tubireba neza mu gihe kiri imbere.”

Umubabo w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo umaze iminsi urimo igitotso gishingiye ku birego Ibihugu byombi bishinjanya, byanatumye hiyambazwa Perezida wa Angola João Manuel Gonçalves Lourenço wa Angola uherutse kuyobora ibiganiro byahuje Perezida Kagame Paul na Felix Tshisekedi bakanzura ko Ibihugu byombi bigomba guhosha umwuka mubi.

Muri ibi biganiro byabaye tariki 06 Nyakanga 2022, hafatiwemo imyanzuro irimo isaba abategetsi bo muri Congo guhagarika amagambo mabi y’u Rwanda yari akomeje kweneyegeza uyu mwuka mubi.

Abasesenguzi bemeza ko ibi biganiro byatanze umusaruro kuko kuva byaba, amagambo mabi yavugwaga na bamwe mu banyapolitiki bo mu Congo, yagabanutse.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + 7 =

Previous Post

Umunyamakuru w’Imyidagaduro mu Rwanda aravugwaho gufungishwa na mugenzi we bakoranaga ufite izina rikomeye

Next Post

Kolari ya ADEPR-Nyabihu yari yishimiye umuririmbyi wibarutse abana bane yakiriye inkuru ibabaje

Related Posts

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

by radiotv10
08/08/2025
0

The digital ID will be issued to Rwandans, refugees, and foreigners, NIDA’s Director General Mukesha Josephine announced on August 7,...

Abarimo uwari Umuyobozi wa WASAC batawe muri yombi hatangazwa n’ibyo bakurikiranyweho

Abarimo uwari Umuyobozi wa WASAC batawe muri yombi hatangazwa n’ibyo bakurikiranyweho

by radiotv10
08/08/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rufunze Prof. Omar Munyaneza utari uzuza ukwezi akuwe mu nshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru w’Ikigo...

Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Mu Rwanda hatangijwe serivisi zizatuma hatangwa irangamuntu Koranabuhanga

by radiotv10
07/08/2025
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu, cyatangije ubukangurambaga buzatuma abantu bitabira gahunda zo kwibaruza kugira ngo bazahabwe irangamuntu koranabuhanga, izahabwa Abanyarwanda, impunzi...

Umunyamakuru Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera nyuma y’amezi atatu n’ubundi ahawe inshingano

Umunyamakuru Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera nyuma y’amezi atatu n’ubundi ahawe inshingano

by radiotv10
07/08/2025
0

Umunyamakuru Aissa Cyiza ukorera Radio imwe yo mu Rwanda, yagizwe Umuyobozi Mukuru wayo nyuma y’amezi atatu n’ubundi azamuwe mu ntera...

Abakekwaho urupfu rw’uwamaze icyumweru yarabuze barimo uwo yari agiye kwishyuza ibiceri 600Frw

Abakekwaho urupfu rw’uwamaze icyumweru yarabuze barimo uwo yari agiye kwishyuza ibiceri 600Frw

by radiotv10
07/08/2025
1

Inzego z'iperereza mu Karere ka Nyanza zicumbikiye abantu batatu bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umusore wo mu Murenge wa Rwabicuma muri...

IZIHERUKA

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID
IMIBEREHO MYIZA

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

by radiotv10
08/08/2025
0

Abarimo uwari Umuyobozi wa WASAC batawe muri yombi hatangazwa n’ibyo bakurikiranyweho

Abarimo uwari Umuyobozi wa WASAC batawe muri yombi hatangazwa n’ibyo bakurikiranyweho

08/08/2025
Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Mu Rwanda hatangijwe serivisi zizatuma hatangwa irangamuntu Koranabuhanga

07/08/2025
Ntawundi muntu uyirimo- Ibyihariye ku mashusho y’indirimbo nshya ya Confy na Chiboo

Ntawundi muntu uyirimo- Ibyihariye ku mashusho y’indirimbo nshya ya Confy na Chiboo

07/08/2025
Icyo umuhanzi Diamond avuga ku bana ashobora kuba arera kandi atari abe

Icyo umuhanzi Diamond avuga ku bana ashobora kuba arera kandi atari abe

07/08/2025
Hamenyekana icyakurikiyeho nyuma yuko Teta Sandra agonze Weasel hanajya hanze amashusho biba

Hamenyekana icyakurikiyeho nyuma yuko Teta Sandra agonze Weasel hanajya hanze amashusho biba

07/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kolari ya ADEPR-Nyabihu yari yishimiye umuririmbyi wibarutse abana bane yakiriye inkuru ibabaje

Kolari ya ADEPR-Nyabihu yari yishimiye umuririmbyi wibarutse abana bane yakiriye inkuru ibabaje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

Abarimo uwari Umuyobozi wa WASAC batawe muri yombi hatangazwa n’ibyo bakurikiranyweho

Mu Rwanda hatangijwe serivisi zizatuma hatangwa irangamuntu Koranabuhanga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.