Kuva ku wa Mbere tariki 22 Kanama, imodoka zirenga 600 zaheze mu muhanda wa Komanda-Mambasa muri Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kubera ibikorwa by’umutekano mucye.
Abayobozi b’iyi Ntara ya Ituri, barashinja abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa ADF urwanya Uganda, kuba ari bo bateje uyu iki kibazo.
Imodoka nyinshi zirimo inini n’into zari ziturutse muri Bunia mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, zimaze iminsi itatu ziri ahitwa Komanda.
Umurongo w’izi modoka ugera ahitwa Mambasa na zo zatumye iziva mu Ntara ya Tshopo zibura aho zinyura, na zo zigahita zihagararira aho zari zigeze.
Nkuko bitangazwa na Sosiyete Sivile yo mu Ntara ya Ituri, abagenzi babarirwa mu Bihumbi bari muri izi modoka, bari kubaho nabi nyuma yuko imodoka zari zibatwaye zibuze aho zinyura.
Iyi miryango itari iya Leta, isaba Guverinoma gushaka undi muhanda wakwifashishwa mu rwego rwo kugira ngo abari bafite gahunda bagiyemo, gukomeza ingendo.
Basabye kandi ko Guverinoma ikora igikorwa cya gisirikare kihariye cyo kwirukana abo barwanyi ba ADF bakomeje kugaba ibitero mu muhanda wa Komanda-Mambasa.
Kuri iyi ngingo, Umuvugizi w’Igisirikare mu Ntara ya Ituri, Lieutenat Jules Ngongo, yavuze ko nubundi ibikorwa bya gisirikare biri gukorwa ndetse ko igisirikare cya Leta gikomeje kubyitwaramo kuva mu mpera z’icyumweru gishize, aboneraho kwizeza ko urujya n’uruza muri uyu muhanda rwongera gusubukura mu gihe cya vuba.
RADIOTV10