Ishyaka FCC (Front Commun pour le Congo) rya Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’umwuka mubi wa Politiki uri muri iki Gihugu uri kuzamurwa n’ubutegetsi buriho bwatangiye kuburanisha uyu munyapolitiki mu rubanza ryise ko rutanyuze mu mucyo.
Iri shyaka FCC rivuga ko iki Gihugu kiri kunyura mu bibazo bikomeye bya politiki, bihonyora amahame y’Igihugu kigendera ku mategeko, ku buryo byatera impungenge ahazaza h’Abanyekongo.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’iri shyaka, ryamaganiramo urubanza ruregwamo Joseph Kabila rwatangiye kuburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.
Iri shyaka rivuga ko uku gurikirana Kabila bigamije kumusibira amayira mu rugendo rwe rwa Politiki, ryatangaje ko uru rubanza rugamije guhungabanya umwuka wa politiki, kandi rukaba rushobora gutiza umurindi ibibazo biri mu Gihugu.
Joseph Kabila watangiye kuburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, aregwa ibyaha bikomeye, birimo kugambanira Igihugu, kugira uruhare mu mitwe yigometse ku butegetsi, Ibyaha by’Intambara n’ibyibasiye inyokomuntu, ibyaha bishingiye ku gushinjwa gufasha ihuriro AFC/M23.
Itangazo ry’iri shyaka ry’uyu munyapolitiki rivuga ko “Joseph Kabila ni impirimbanyi y’amahoro, ishyize imbere ubumwe bw’Igihugu kandi yiteguye gukoresha ubunararibonye bwe mu miyoborere y’Igihugu.”
Iri shyaka riri mu mitwe ya politiki ikomeye itavuga rumwe n’ubutegetsi muri DRC, rivuga ko ryafashe ingamba zikomeye zo kwamagana ryivuye inyuma ubu buryo bwo kugira Ubutabera igikoresho cya politiki.
Iri shyaka kandi rirahamagarira abanyagihugu guhuza imbaraga, kandi rigasaba ko ubutegetsi bugomba kubahiriza uburenganzira bw’ibanze bww’Abanyapolitiki bose, barimo n’abatavuga rumwe na bwo.
RADIOTV10