Monday, October 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

DRC: Mu kwezi kumwe umutwe urwanya Uganda umaze kwivugana abarenga 160 mu gace kamwe

radiotv10by radiotv10
29/06/2022
in MU RWANDA
0
DRC: Mu kwezi kumwe umutwe urwanya Uganda umaze kwivugana abarenga 160 mu gace kamwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda, ufite ibirindiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umaze kwivugana abaturage b’abasivile 161 mu gace ka Beni gaherereye mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Depite Jean-Baptiste Kasekwa, yatangaje ko kuva tariki 28 Gicurasi kugeza 27 Kamena 2022, uyu mutwe wa ADF umaze kugaba ibitero 17.

Iyi ntumwa ya rubanda, yavuze ko muri iki gihe cy’ukwezi kumwe, ibi bitero byagize ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu ndetse no ku byabo.

Yavuze ko ibi bitero bya ADF byabaye mu gihe amezi abaye 14 hari kuba ibikorwa byo kurwanya uyu mutwe ku bufatanye bw’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’icya Uganda (UPDF).

Yagize ati “ADF yakoze ibikorwa by’ibitero 17 mu minsi 30 muri Teritwari ya Beni byahitanye abasivile bagera mu 161, abandi 29 baburirwa irengero ndetse inzu nyinshi mu bice bitandukanye ziratwikwa.”

Muri iyi nyandiko ya Depite Jean-Baptiste Kasekwa, yashyize hanze muri iki cyumweri, yagarutse kandi ku bandi bantu 37 bishwe mu gace ka Beu-Manyama tariki 28 Gicurasi, abandi 16 bicirwa i Bulongo tariki 30 Gicurasi.

Yavuze kandi ko tariki 1 Kamena 2022, abandi bantu icyenda (9) biciwe mu duce twa Beu-Manyama, Mangungu na Kareseau mu gihe mu matariki ya 05 n’iya 06 Kamena, abantu 27 bishwe mu gace ka Otomabere.

Naho tariki 11 Kamena, mu duce twa Linzosisene na Kokola, hishwe abandi bantu 6 naho tariki 12 Kamena, mu duce twa Kisiki na Kijeki, hicwa abandi basivile bane.

Mu nyandiko ya Depite Jean-Baptiste Kasekwa igaragaza abantu bagiye bicwa mu bice bitandukanye n’amatariki bagiye bicirwago, yashinze ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kurangwa n’imbaraga nke mu guhangana n’ibi bikorwa bihungabanya umutekano w’abantu bikanahitana abaturage.

Yavuze ko ibice bya Beni, Ituri na Fizi-Uvira na byo bikwiye gushyirwamo imbaraga nk’iziri gushyirwa mu bice birimo umutwe wa M23 muri Teritwari ya Rutshuru muri Kivu ya Ruguru.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × five =

Previous Post

Benin: Abayobozi ba Polisi y’u Rwanda na RIB bitabiriye inama yiga ku kurwanya ibirimo iterabwoba

Next Post

IFOTO: Umujepe muri Congo nyuma yo gukubitwa inshuro na M23 yanze kuviramo aho acyura inyamunyo

Related Posts

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

by radiotv10
13/10/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwashyize hanze itangazo rimenyesha Abanyarwanda bose bifuza kwinjiramo ku rwego rwa Ofisiye, itariki yo gutangira...

AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

by radiotv10
13/10/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu muhanda Kigali-Muhanga, habaye impanuka yabereye mu Karere ka Kamonyi, yabangamiye urujya n’uruza rw’ibinyabiziga muri...

Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

by radiotv10
13/10/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko hagiye gutangira ibikorwa byo kwiyandikisha ku nkumi n'abasore bifuza kuyinjiramo ku rwego rw’abapolisi bato, birimo...

Inama za Minisitiri w’Ubuzima ku cyatuma umuntu agabanya ibyago byo gupfa imburagije

Inama za Minisitiri w’Ubuzima ku cyatuma umuntu agabanya ibyago byo gupfa imburagije

by radiotv10
13/10/2025
0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yongeye gukangurira abantu gukora imyitozo ngororamubiri, agaragaza iyo bakora kugira ngo bagabanye ibyago kugeza kuri...

Ibyagaragaye mu iperereza ku bakozi ba RBC baregwa muri dosiye ya Miliyoni 48Frw

Ibyagaragaye mu iperereza ku bakozi ba RBC baregwa muri dosiye ya Miliyoni 48Frw

by radiotv10
13/10/2025
0

Abakozi babiri b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC na rwiyemezamirimo umwe, bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano...

IZIHERUKA

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye
MU RWANDA

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

by radiotv10
13/10/2025
0

AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

13/10/2025
Uko imirwano ya AFC/M23 na Wazalendo yagenze mu gace kamwe i Walikare

Amayobera ku cyatumye uruhande ruhanganye na AFC/M23 rufata icyemezo gitunguranye

13/10/2025
Abahanzikazi bagezweho muri Gospel Nyarwanda Vestine&Dorcas buriye indege berecyeje hanze

Abahanzikazi bagezweho muri Gospel Nyarwanda Vestine&Dorcas buriye indege berecyeje hanze

13/10/2025
Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

13/10/2025
Hakozwe igikorwa cyashimishije benshi mu kurangiza intambara ya Israel na Hamas

Hakozwe igikorwa cyashimishije benshi mu kurangiza intambara ya Israel na Hamas

13/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
IFOTO: Umujepe muri Congo nyuma yo gukubitwa inshuro na M23 yanze kuviramo aho acyura inyamunyo

IFOTO: Umujepe muri Congo nyuma yo gukubitwa inshuro na M23 yanze kuviramo aho acyura inyamunyo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

Amayobera ku cyatumye uruhande ruhanganye na AFC/M23 rufata icyemezo gitunguranye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.