Umupolisi umwe mu gipolisi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakatiwe igihano cy’urupfu, ahamijwe icyaha cy’ubwicanyi, mu gihe undi mupolisi umwe yahamijwe gusambanya umwana w’imyaka ibiri akatirwa gufungwa imyaka 20.
Urukiko rwa gisirikare rwo muri Kwango, ku wa Mbere w’iki Cyumweru tariki 26 Ukuboza 2022 rwasomye umwanzuro warwo kuri izi manza zaregwamo abapolisi batatu barimo abandi babiri bakatiwe igifungo cy’imyaka 20 kubera gusambanya abana mu gace ka Kenge mu Ntara ya Kwango
Uyu mupolisi witwa Mangala Timo, yari akurikiranyweho icyaha cyo kwica imfungwa yari ivanywe ku rukigo Rukuru wa Kenge ubwo yari ijyanywe kuri gereza.
Uyu mupolisi kandi yaciwe indishyi y’impozamarira ya miliyoni 2 z’amafaranga y’amanyekongo anganda na 952 USD (arenga ibihumbi 950 Frw).
Undi mupolisi witwa Mungongo Likuta, we yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 ahamijwe gusambanya umwana w’imyaka 11 mu gace ka Kenge.
Nanone undi mupolisi ufite ipeti rya Premier Sergent witwa Tambwe Kinganga, na we yakatiwe gufungwa imyaka 20 ahamijwe gusambanya umwana w’imyaka ibiri.
RADIOTV10