• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRC: Urugamba rushobora gukomera kubera icyemezo kidasanzwe cyafashwe na M23

radiotv10by radiotv10
27/01/2023
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
1
DRC: Urugamba rushobora gukomera kubera icyemezo kidasanzwe cyafashwe na M23
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 watangaje ko utakomeza kurebera Abanyekongo b’Abatutsi bari gukorerwa Jenoside, wiyemeza ko ugiye guhagarika ubu bwicanyi bari gukorerwa.

Iki cyemezo gikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na M23 ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 26 Mutarama 2023, kibutsa amahanga ko kuva cyera havuzwe ijambo “Never again” ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, ariko ko nyuma yuko rivuzwe yagiye yongera gukorwa.

M23 ivuga ko kuva kuri Jenoside yakorewe Abayahudi, hakoreshejwe iyi ntero ariko ko bitabujije ko mu 1994 mu Rwanda habaho Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni imwe.

Muri iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, M23 ikomeza ivuga ko uyu mutwe wagiye uburira kenshi Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uyisaba guhagarika ibikorwa byo gutegura Jenoside mu Ntara za Ituri, mu ya Kivu ya Ruguru no mu ya Kivu y’Epfo.

Bati “Ariko ntibyabujije ko ibintu birushaho kuba bibi ndetse ubu harakorwa ibikorwa biteye ubwoba imbere y’amaso y’amahanga.”

M23 ivuga ko Abanyekongo b’Abatutsi batuye mu bice binyuranye birimo Kitshanga, Burungu, Kilolirwe no mu bice bibikikije, bari gukorerwa Jenoside, ikorwa na Guverinoma ya DRC ndetse n’abambari bayo bamenyereweho gukora ubu bwicanyi ari bo FDLR.

Iri tangazo rya M23 risoza rigira riti “Ku bw’iyo mpamvu, M23 yiyemeje kugira uruhare mu guhagarika Jenoside mu karere k’ibiyaga bigari bya Afurika, mu gihe Isi ikomeje kurebera hari gukorwa ubwicanyi bwo kurimbura ubwoko bumwe.”

M23 ifashe iki cyemezo mu gihe yari imaze iminsi yubahiriza ibyo yasabwe byo guhagarika imirwano no kuva mu bice yafashe, ariko ikaba yarahuye n’imbogamizi zo kuba igisirikare cya Congo n’imitwe igifasha ndetse n’abacancuro baherutse kuzamo, batarasibye kugaba ibitero kuri uyu mutwe ndetse no gukorera ibikorwa by’itoteza Abanyekongo b’Abatutsi.

Uyu mutwe wakunze kuvuga ko urwana iyo FARDC n’imitwe bafatanyije bawugabyeho ibitero, gusa muri iki cyemezo, humvikanamo ko na wo waba ugiye kugaba ibitero bigamije guhagarika ubwicanyi buri gukorerwa Abanyekongo b’Abatutsi.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Niyongabo jean Claude says:
    3 years ago

    Tubarinyuma bakomeze baharanire uburenganzira bwabo turabashigikiye

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − thirteen =

Previous Post

Rwanda&DRC: Uko umubano wajemo igitotsi kugeza n’aho Congo yifuza intambara

Next Post

Yagiye kwaka serivisi kuri Polisi bamukekaho ubusinzi bamupimye basanga kabaye

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

Next Post
Yagiye kwaka serivisi kuri Polisi bamukekaho ubusinzi bamupimye basanga kabaye

Yagiye kwaka serivisi kuri Polisi bamukekaho ubusinzi bamupimye basanga kabaye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.