Yagiye kwaka serivisi kuri Polisi bamukekaho ubusinzi bamupimye basanga kabaye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo yagiye gusuzumisha ubuziranenge bw’imodoka ku kigo cya Polisi cyo mu Karere ka Rwamagana, bamubonye bamubona asa n’uwasinze kandi yari atwaye ikinyabiziga, bamupimye bamusangana ibipimo bya 2,24 by’umusemburo.

Uyu mugabo witwa Roger, yafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Mutarama 2023 ubwo yajyaga kwaka serivisi ku kigo gishinzwe gusuzuma imiterere y’ibinyabiziga giherereye mu Karere ka Rwamagana, ariko bakamukeho ko yanyweye ibisindisha.

Izindi Nkuru

Uyu mugabo yari agiye gusuzumisha ubuziranenge bw’imodoka asanzwe atwara yo mu bwoko bwa Toyota Dyna ifite pulake ya RAE 638 N.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko uyu mugabo ubwo yazaga babanje kumukekaho ko yanyoye ibisindisha.

Yagize ati “Abapolisi bamupimye basanga afite igipimo cya alukoro mu maraso ye ingana na 2.24 ahita afatwa n’imodoka ye irafungwa.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, yaboneyeho kwihanangiriza abatwara ibinyabiziga basinze, ko Polisi itazabihanganira.

Yagize ati “Abantu batwara ibinyabiziga banyoye inzoga babyitege ko bazafatwa kandi bagahanwa kuko ni impamvu ikomeye iteza impanuka zo mu muhanda zigahitana benshi.”

SP Hamdun Twizeyimana yaboneyeho gusaba abaturage ko igihe babonye umuntu utwaye ikinyabiziga yasinze, bagomba kujya batanga amakuru kugira ngo hirindwe impanuka zinabagiraho ingaruka.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru