Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

DRCongo: Abaganga ibihumbi bashyamiranye n’Abapolisi ubwo bigaragambyaga bagaragaza ibibazo uruhuri

radiotv10by radiotv10
22/09/2022
in MU RWANDA
0
DRCongo: Abaganga ibihumbi bashyamiranye n’Abapolisi ubwo bigaragambyaga bagaragaza ibibazo uruhuri
Share on FacebookShare on Twitter

Abaganga babarirwa mu bihumbi bashyamiranye na Polisi y’i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubwo bari mu myigaragambyo yo gusaba kongererwa umushahara no guhabwa ibyo bemerewe.

Iyi myigaragambyo yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2022, yakorewe mu mijyi inyuranye yo muri iki Gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu Murwa mukuru i Kinshasa, yitabiriwe n’abaganga bagera mu bihumbi bibiri (2 000) baje bambaye umwambaro basanzwe bakoresha mu mwuga wabo uzwi nk’Itaburiya (Tablier/ Blouse).

Aba baganga banashyamiranye n’abapolisi, bavuga ko barambiwe guhembwa umushahara w’intica ntikize.

Umwe muri aba baganga witwa Parfait Luyindula yagize ati “Ntidushaka ko baduha nk’ibyo baha imbwa zabo kuko baziha ibifite agaciro gakubye umushahara wacu inshuro nyinshi, ariko nibura batwangerere.”

Umuyobozi wa sendika y’imiryango y’abaganga mu mujyi wa Kinshasa, Patrick Boloko yavuze ko barambiwe gukomeza kurenza ku bibazo byabo.

Yagize ati “Dufite abaganga barenga 10 000 bakora ariko batazwi n’ubuyobozi bwa Leta kandi ari abaganga bakorera Leta ariko bakaba badafite nimero y’abakozi ba Leta. Icya kabiri dufite abaganga bakabakaba 6 000 batishyurirwa ubwishingizi bw’impanuka z’umurimo.”

Yakomeje agira ati “Icya gatatu Guverinoma yiyemeje kuduha amacumbi ndetse n’uburyo bw’ingendo. Ibyo byemewe n’Umukuru w’Igihugu ariko na n’ubu ntibirashyirwa mu bikorwa.”

Polisi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko abapolisi babiri bakomerekejwe n’ibyaterwaga n’abigaragambyaga mu gihe ku ruhande rwabo ho na ho hakomeretse babiri bakomerekejwe n’umuvundo.

Nyuma y’amasaha menshi y’iyi myigaragambyo y’abaganga, Guverineri wa Kinshasa ni we wakurikiranye ikibazo cyabo mu gihe Perezida w’iki Gihugu, Minisitiri w’Intebe ndetse na Minisitiri w’Ubuzima; bose batari mu Gihugu.

Bashyamiranye n’abapolisi bamwe babikomerekeramo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + 4 =

Previous Post

U Rwanda rwemeye gutanga Miliyari 3,2Frw mu kigega gikomeye ku Isi

Next Post

Umunyamakurukazi Clarisse aciye impaka…Ubuzima buraryoshye mu kwa buki (AMAFOTO)

Related Posts

Why do young people quit jobs after a few months?

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

In today’s world, many employers are facing the same challenge: young workers leaving jobs after only a few months. In...

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

by radiotv10
17/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, aherutse kuburanishwa mu mizi ku byaha aregwa bishingiye ku ihohotera akekwaho gukorera umugore we...

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza byumwihariko mu cyiciro cya mbere, baravuga ko kwigisha ingunga ebyiri (bamwe igitondo, abandi...

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanga mu bijyanye n’imyuka ihumanya ikirere, atangaza ko mu Mujyi wa Kigali, ari ho haturuka iyi myuka kurusha ahandi hose...

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

by radiotv10
17/09/2025
0

According to the National Institute of Statistics (NISR), Rwanda’s trade deficit narrowed by 12.5% in the second quarter of 2025...

IZIHERUKA

Why do young people quit jobs after a few months?
MU RWANDA

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

17/09/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

17/09/2025
Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamakurukazi Clarisse aciye impaka…Ubuzima buraryoshye mu kwa buki (AMAFOTO)

Umunyamakurukazi Clarisse aciye impaka…Ubuzima buraryoshye mu kwa buki (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why do young people quit jobs after a few months?

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.