Abanyapolitiki bakomeye mu ishyaka PPRD rya Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahamagajwe n’ubutabera bwa Gisirikare, banasabwa kutava mu Gihugu, ibintu byamaganywe n’Ihuriro rishyigikiye Kabila rivuga ko ibi bigamije gutera ubwoba no gucecekesha iri shyaka ryanze kugendera mu kwaha k’ubutegetsi buriho.
Abahamagawe, barimo Abakada bo hejuru b’iri shyaka rya PPRD (Parti Politique pour la Reconstruction et la Démocratie), barimo Aubin Minaku usanzwe ari Bisi Perezida w’iri Shyaka, Emmanuel Ramazani Shadary usanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho, ndetse na Ferdinand Kambere usanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho Wungirije.
Aba bahamagajwe kwitaba Umugenzuzi wa Gisirikare wa Kinshasa muri Gombe kuri uyu wa Mbere tariki 10 Werurwe 2025, ndetse bakaba babujijwe kuva mu Gihugu uhereye igihe hasohorewe itangazo rya Minisiteri y’Ubutabera.
Ihuriro FCC (Front commun pour le Congo) risanzwe rishyigikiye Joseph Kabila, wahoze ari Perezida wa DRC, ryamaganye iki gikorwa cy’Ubutabera bwa Gisirikare, rivuga ko ari “ikindi gikorwa cy’ubutegetsi bw’igitugu bwa Kinshasa kigamije gutera ubwoba no gucecekesha abanyamuryango ba PPRD, bahisemo kutagendera mu kwaha k’ubutegetsi buriho, ahubwo bukarwanya igitugu.”
Uku guhamagazwa kubayeho nyuma yuko Joseph Kabila wabaye Perezida wa Congo Kinshasa, amaze igihe anenga ubutegetsi buriho muri iki Gihugu, abugaragaza nk’intandaro y’ibibazo uruhuri bikirimo byumwihariko ibiri mu burasirazuba bwacyo, aho bwanze kuganira n’umutwe wa M23.
Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi bumaze iminsi bushinja Joseph Kabila gufasha uyu mutwe wa M23 umaze igihe uhanganye na FARDC.
Umuyobozi w’Agateganyo wa FCC, Raymond Tshibanda yatangaje ko “uku guhamagazwa kwa bamwe mu banyamuryango ba PPRD, kuri mu mugambi umaze igihe w’ibirego by’ibihimbano no gushinja ibinyoma ko iri shyaka riri inyuma yo guhungabanya umutekano w’Igihugu, byegetswe ku muyobozi mukuru, nyakubahwa Joseph Kabila Kabange, akaba na Perezida w’icyubahiro.”
Raymond Tshibanda yakomeje avuga ko uyu mugambi watangijwe na Perezida wa Repubulika, Felix Tshisekedi ubwe, udashobora kwihanganirwa.
RADIOTV10