Abantu 34 bo muri Lokarite ya Kiraku muri Teritwari ya Walikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagize ibibazo birimo gucibwamo, nyuma yo kurya inyama z’inka yishwe na nyirayo nyuma yo kuyibonana uburwayi.
Aba bantu bahuye n’ibyo bibazo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Nyakanga 2025 muri Lokarite ya Kiraku muri Gurupoma ya Waloa Uroba nk’uko tubikesha ikinyamakuru ACTUALITE.CD.
Ni mu gihe inka bariye yishwe na nyirayo ku Cyumweru tariki 27 Nyakanga, ubwo yari ayikuye muri Teritwari ya Masisi, ari mu nzira yerecyeza mu ya Walikare akabona itagerayo aho yari ayijyanye, agafata icyemezo cyo kuyica, abaturage na bo bihutira kuyirya.
Abantu bose bayiriyeho bahuye n’ibibazo mu nda, birimo gucibwamo, ndetse bamwe muri bo bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Byungu, mu gihe abandi barwariye mu rugo kubera kubura ubushobozi bwo kujya wa muganga.
Aya makuru kandi yanemejwe n’Umuyobozi w’Agateganyo wa Gurupoma ya Waloa Uroba, Barthélémy Mulengezi Luc wavuze ko kubera ubushobozi budahagije bwa ririya vuriro, abandi barwayi bajyanywe mu mu ivuroro rya Nsengu.
Uyu muyobozi yatangaje ko abagize ibibazo nyuma yo kurya inyama z’iyi nka, harimo abagore 14, abagabo icyenda (9) n’abana 11, agasaba ubutabazi bw’imiti yo guha aba barwayi.
Gurupoma ya Waloa Uroba yegeranye na Teritwari ya Masisi ahamaze iminsi havugwa indwara yibasira inka byumwihariko mu gace ka Mweso, byanatumye ubuyobozi bufata ingamba zo kubuza abaturage kurya inyama z’inka zo muri ako gace mu rwego rwo kurinda abaturage.
RADIOTV10