Umutwe wa M23 watangaje ko abasirikare benshi ba FARDC bakomeje kuyitera umugongo bakajya kwiyunga kuri uyu mutwe, ukavuga ko mu bo wamaze guha ikaze harimo babiri bafite ipeti rya Colonel bamaze kugera mu birindiro byawo.
Byatangajwe n’Umuvugizi wa M23 mu bya Gisirikare, Maj Willy Ngoma mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Mutarama 2024.
Maj Willy Ngoma yagize ati “Abasirikare benshi bo ku rwego rwo hejuru ndetse n’abato bakomeje gutera umugongo FARDC bakaza kwiyunga muri ARC/M23; muri bo harimo Colonel Biyoyo uri i Rutshuru kuva saa saba.”
Uyu muvugizi wa M23 mu bya gisirikare, yakomeje avuga ko ibikorwa bibi bikorwa na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari byo bituma aba basirikare bafata icyemezo bakajya gushyigikira uyu mutwe wiyemeje gushyira iherezo ku bibazo by’akarengane bikorerwa bamwe mu Banyekongo.
Mu bundi butumwa Maj Willy Ngoma yatangaje kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2024, yavuze kandi ko muri abo basirikare bamaze kwiyunga kuri M23, harimo na “Colonel Bahati Balingene Sadda wari muri Buligade ya 21 RR, ubu ari i Rutshuru.”
Uyu mutwe wa M23 uvuga ko ukomeje kwakira abasirikare bava muri FARDC, unaherutse na wo kwiyunga ku Ihuriro rya AFC (Alliance Fleuve Congo) ryiyemeje gukura ku butegetsi Perezida Felix Tshisekedi uherutse gutsindira indi manda mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu kwezi gushize.
RADIOTV10