Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRCongo: Biravugwa ko hari abasirikare bakomeye ba FARDC biyunze kuri M23

radiotv10by radiotv10
11/01/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
DRCongo: Biravugwa ko hari abasirikare bakomeye ba FARDC biyunze kuri M23
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 watangaje ko abasirikare benshi ba FARDC bakomeje kuyitera umugongo bakajya kwiyunga kuri uyu mutwe, ukavuga ko mu bo wamaze guha ikaze harimo babiri bafite ipeti rya Colonel bamaze kugera mu birindiro byawo.

Byatangajwe n’Umuvugizi wa M23 mu bya Gisirikare, Maj Willy Ngoma mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Mutarama 2024.

Maj Willy Ngoma yagize ati “Abasirikare benshi bo ku rwego rwo hejuru ndetse n’abato bakomeje gutera umugongo FARDC bakaza kwiyunga muri ARC/M23; muri bo harimo Colonel Biyoyo uri i Rutshuru kuva saa saba.”

Uyu muvugizi wa M23 mu bya gisirikare, yakomeje avuga ko ibikorwa bibi bikorwa na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari byo bituma aba basirikare bafata icyemezo bakajya gushyigikira uyu mutwe wiyemeje gushyira iherezo ku bibazo by’akarengane bikorerwa bamwe mu Banyekongo.

Mu bundi butumwa Maj Willy Ngoma yatangaje kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2024, yavuze kandi ko muri abo basirikare bamaze kwiyunga kuri M23, harimo na “Colonel Bahati Balingene Sadda wari muri Buligade ya 21 RR, ubu ari i Rutshuru.”

Uyu mutwe wa M23 uvuga ko ukomeje kwakira abasirikare bava muri FARDC, unaherutse na wo kwiyunga ku Ihuriro rya AFC (Alliance Fleuve Congo) ryiyemeje gukura ku butegetsi Perezida Felix Tshisekedi uherutse gutsindira indi manda mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu kwezi gushize.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 1 =

Previous Post

Amakuru agezweho ku kirego kiregwamo Israel gukora Jenoside ifiteho amateka aremereye

Next Post

Imipaka y’u Burundi n’u Rwanda ntikiri nyabagendwa bamwe baheze nzira

Related Posts

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
27/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

by radiotv10
27/01/2026
0

The AFC/M23 coalition that is against the government of the Democratic Republic of Congo, announced that it is never going...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Imipaka y’u Burundi n’u Rwanda ntikiri nyabagendwa bamwe baheze nzira

Imipaka y’u Burundi n’u Rwanda ntikiri nyabagendwa bamwe baheze nzira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.