Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRCongo: Habaye impanuka y’indege itwara abagenzi hatangazwa n’igikekwa kuyitera

radiotv10by radiotv10
18/03/2024
in AMAHANGA
0
DRCongo: Habaye impanuka y’indege itwara abagenzi hatangazwa n’igikekwa kuyitera
Share on FacebookShare on Twitter

Indege yo mu bwoko bwa Let L-410 Turbolet ya Kompanyi y’indege yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakoreye impanuka ku kibuga cy’Indege ubwo yururukaga, irangirika cyane.

Ni impanuka yabaye kuri iki Cyumweru tariki 17 Werurwe 2024 ku Kibuga cy’Indege cya Rughenda mu Mujyi wa Butembo muri Teritwari ya Beni mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Amakuru dukesha Ikigo gishinzwe iby’umutekano w’Indege ASN (Association Safety Network), avuga ko iyi ndege yari ivuye ku Kibuga cy’Indege cya Goma.

Iyi ndege yakoreye impanuka ku Kibuga cy’Indege cya Rughenda, isanzwe itwara abagenzi, aho bivugwa ko ubwo yakoraga iyi mpanuka yari itwaye abagenzi bagera mu icumi (10).

Amashusho yagaragajwe n’Umunyamakuru Daniel Michombero, yerekana uburyo iyi ndege yangiritse bikomeye, aho intebe zayo zavuyeho bikaba binaragara ko yari irimo imizigo myinshi.

Amakuru avuga ko igikekwa kuba cyateye iyi mpanuka ari imiterere y’ikirere kitari kimeze neza, nubwo nta rwego rubifite mu nshingano rwari rwatangaza impamvu ya nyayo yateye iyi mpanuka.

Iyi ndege bivugwa ko yari itwaye abagenzi babarirwa mu icumi, nta n’umwe waburiyemo ubuzima, uretse abantu babiri bakomeretse bikomeye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 3 =

Previous Post

Hamenyekanye icyemezo ku kirego cyarezwemo u Rwanda mu Rukiko rukorera muri Tanzania

Next Post

Menya abakinnyi umutoza w’Amavubi yasize batajyanye n’abandi n’ikipe abiganjemo bakinira

Related Posts

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahangane rugizwe n’abarimo igisirikare cya DRC (FARDC) rwagabye ibitero bibiri byikurikiranya, birimo icya grenade yatewe...

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

by radiotv10
30/01/2026
0

Guverinoma ya Niger iyobowe n’igisirikare yatangaje ko ibihugu birimo u Bufaransa, Benin na Côte d’Ivoire bishinjwa kugira uruhare mu gutera...

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya abakinnyi umutoza w’Amavubi yasize batajyanye n’abandi n’ikipe abiganjemo bakinira

Menya abakinnyi umutoza w’Amavubi yasize batajyanye n’abandi n'ikipe abiganjemo bakinira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.