Abanyekongo bashyigikiye abakandida batari kwishimira ibiri kuva mu matora y’Umukuru w’Igihugu, bateguye imyiragarambyo bahamagariwemo n’abakandida babo, mu gihe Guverinoma yababuriye rugikubita ko ujya mu muhanda ahura n’akaga.
Biteganyijwe ko iyi myigaragambyo iba kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukuboza 2023, nyuma y’uko itumijwe na bamwe mu bakandia bari bahatanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, barimo Martin Fayulu, Denis Mukwege n’abandi.
Aba bakandida bahamagariye abayoboke babo kwirara mu mihanda bakamagana ibiri gutangazwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, bigaragaza ko Perezida Felix Tshisekedi agiye kongera gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu.
Basabye abayoboke babo ko kuri uyu wa Gatatu bazaramukira mu mihanda i Kinshasa bamagana ibyavuye mu matora banenga inenge zikomeye z’uburiganya bwo kwibira amajwi Tshisekedi.
Ni mu gihe Minisitiri w’Intege Wungirije ushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Peter Kazadi yavuze ko Guverinoma yamaze kumenya iyi midugararo iri gutegurwa n’aba bakandida, kandi ko biteguye kuyiburizamo.
Yagize ati “Ibivugwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi nyuma y’amatora ko bazigaragambya, kuko batsinzwe, barashaka gushyira Igihugu mu muriro w’amaraso. Ku giti cyanjye no ku mabwiriza yanjye, icyo dushyize imbere no ugucungira umutekano uhagije abaturage n’ibyabo. Ibikorwa byose byaba ibigaragara cyangwa ibitagaragara, byamaze gutahurwa. Nta kintu na kimwe kibi kizabaho.”
Yakomeje avuga ko ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu bitaratarangazwa mu buryo bwa burundu, bityo ko aba bakandida badakwiye kubyamagana kandi bitaratarangazwa.
Ati “Sinumva impamvu mu gihe hataratangazwa ibyavuye mu matora bya burundu, hari abashyira imbere intugunda. Ni ibintu byumvikana ko iyo myigaragambyo yabo itemewe n’amategeko. Intego yabo ni ugushyira Igihugu mu bibazo.”
RADIOTV10