Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRCongo: Hagaragaye amashusho ababaje y’abo bivugwa ko ari FDLR barasa inka z’Abanyekongo b’Abatutsi

radiotv10by radiotv10
08/05/2023
in AMAHANGA
1
DRCongo: Hagaragaye amashusho ababaje y’abo bivugwa ko ari FDLR barasa inka z’Abanyekongo b’Abatutsi
Share on FacebookShare on Twitter

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kugaragara amashusho y’abarwanyi bavuga ikinyarwanda bari kurasa inka, aho bivugwa ko ari aba FDLR, barashe inka z’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, zirimo n’inyana z’imitavu.

Ni amashusho akomeje gutambuka ku mbuga nkoranyambaga z’abantu batandukanye, agaragaza abarwanyi bavuga ikinyarwanda bambaye impuzankano ya FARDC, baba bari kurasa inka.

Muri aya mashusho, hagaragaramo inka ziba zamaze kuraswa zirimo izapfuye, n’izindi ziba zakomeretse ziryamye hasi zananiwe kugenda.

Aba barwanyi baba bavuga ikinyarwanda, humvikanamo uvuga nk’ubayoboye, asaba bagenzi be gufunga inzira ngo hatagira ubakoma mu nkokora muri iki gikorwa cy’ubugoma cyakorwaga.

Anyuzamo kandi akabaza aho izindi nka ziri, ngo na zo bazirase, bagahita biruka bajya kuzishaka ngo bazirase.

Urubuga Maisha 24 News rwashyize hanze aya mashusho, rwagize ruti “Dore uko ba Nyatura, FDLR na Wazalendo, basanzwe ari inkoramutima z’igisirikare cya Kinshasa (FARDC) za Tshisekedi baherutse kwica inka z’aborozi b’Abatutsi.”

Aya mashusho yatangajwe mu gihe mu cyumweru gishize, ku wa Kane tariki 04 Gicurasi 2023, umutwe wa M23 wasohoye itangazo wamagana ibikorwa by’ubugome byongeye gukorwa n’imitwe izwiho gufasha FARDC, irimo FDLR, NYATURA, PARECO, CODECO, APCLS, Mai-Mai.

Uyu mutwe wavugaga ko ku munsi wari wabanje tariki 03 Gicurasi, iyi mitwe yari yagabye igitero mu gace ka Kizimba, ikica abaturage 17, wanavuze ko tariki 02 Gicurasi, yanateze igico mu nzira ya Kalengera-Tongo, ikica inka zirenga 200 ndetse igakomeretsa izirenga 150.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Leodomir KAYUMBA says:
    3 years ago

    ibyo bakoze nibyo bashoboye ariko mukuri bizabakenya kdi bizabomaho kugera kubuvivi nubuvivure.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + nine =

Previous Post

Ikipe ikomeye i Burayi ikorana n’u Rwanda iri kurambagiza umutoza w’umunyabigwi

Next Post

Nyagatare: Igisubizo gihawe abifuza kubakirwa isoko gishobora kubaca intege kurushaho

Related Posts

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
27/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

by radiotv10
27/01/2026
0

The AFC/M23 coalition that is against the government of the Democratic Republic of Congo, announced that it is never going...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyagatare: Igisubizo gihawe abifuza kubakirwa isoko gishobora kubaca intege kurushaho

Nyagatare: Igisubizo gihawe abifuza kubakirwa isoko gishobora kubaca intege kurushaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.