Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRCongo: Hatangajwe aho Ingabo za MONUSCO zigiye gukomereza akazi n’impinduka zigiye kugaragaza

radiotv10by radiotv10
13/03/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
DRCongo: Hatangajwe aho Ingabo za MONUSCO zigiye gukomereza akazi n’impinduka zigiye kugaragaza
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko ingabo zawo ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri DRC buzwi nka MONUSCO, zigiye gukomereza ibikorwa byazo mu gace ka Beni, mu Ntara ya Kivu ruguru, unavuga ko kandi bugiye kuzamo impinduka.

Umuyobozi w’ingabo za MONUSCO, Lt. Gen Ulisses de Mesquita Gomes, yasobanuye ko bagiye kuba bimuriye ibirindiro byabo muri Beni, bakaba bagiye gukorana n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), aboneraho gusaba abaturage ba Beni kugirira icyizere izi ngabo.

Yagize ati “Icyo abaturage bo muri Beni bagomba kwitega, ni uko tuzakorana n’igisirikare cya Congo FARDC, kandi ibikorwa byacu bizahinduka ukuntu, hagamijwe gushyira mu bikorwa imirongo ngenderwaho igenga MONUSCO, ishingiye cyane cyane ku kurinda umutekano w’abaturage b’abasivili.”

Beni iri mu birometero 11 werecyeza muri Kididiwe, agace kigaruriwe n’umutwe w’iterabwoba wa ADF, ibyanatumye mu mwaka wa 2021 MONUSCO ishyira ibirindiro aho muri Kididiwe, kabone nubwo uyu mutwe wa ADF utacitse ahubwo wakomeje ibikorwa byawo by’ubugizi bwa nabi.

Na Beni ubwayo, Umuryango w’Abibumbye ugaragaza ko yibasiwe n’imitwe yitwaje intwaro guhera mu mwaka wa 2019, ari na cyo cyatumye Umuryango w’Abibumbye uvuga ko ugiye kuhimurira ibikorwa byawo byo kubungabunga amahoro.

Nubwo MONUSCO yizeza umutekano abaturage bo muri Beni, Perezida Paul Kagame aherutse kugaragaza ko izi ngabo zimaze imyaka isaga 24 muri RDC, nyamara umusaruro wazo ukaba utagaragara, kuko aho zihagereye ahubwo ibintu byarushijeho kudogera.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 2 =

Previous Post

Iby’ingenzi mu kiganiro General Makenga wa M23 yagiranye n’Umunyapolitiki mpuzamahanga

Next Post

Ubutumwa bwa M23 nyuma yuko ubutegetsi bwa Congo buvuye ku k’ejo bukemera ko baganira

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa bwa M23 nyuma yuko ubutegetsi bwa Congo buvuye ku k’ejo bukemera ko baganira

Ubutumwa bwa M23 nyuma yuko ubutegetsi bwa Congo buvuye ku k’ejo bukemera ko baganira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.