Umuryango w’Abibumbye watangaje ko ingabo zawo ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri DRC buzwi nka MONUSCO, zigiye gukomereza ibikorwa byazo mu gace ka Beni, mu Ntara ya Kivu ruguru, unavuga ko kandi bugiye kuzamo impinduka.
Umuyobozi w’ingabo za MONUSCO, Lt. Gen Ulisses de Mesquita Gomes, yasobanuye ko bagiye kuba bimuriye ibirindiro byabo muri Beni, bakaba bagiye gukorana n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), aboneraho gusaba abaturage ba Beni kugirira icyizere izi ngabo.
Yagize ati “Icyo abaturage bo muri Beni bagomba kwitega, ni uko tuzakorana n’igisirikare cya Congo FARDC, kandi ibikorwa byacu bizahinduka ukuntu, hagamijwe gushyira mu bikorwa imirongo ngenderwaho igenga MONUSCO, ishingiye cyane cyane ku kurinda umutekano w’abaturage b’abasivili.”
Beni iri mu birometero 11 werecyeza muri Kididiwe, agace kigaruriwe n’umutwe w’iterabwoba wa ADF, ibyanatumye mu mwaka wa 2021 MONUSCO ishyira ibirindiro aho muri Kididiwe, kabone nubwo uyu mutwe wa ADF utacitse ahubwo wakomeje ibikorwa byawo by’ubugizi bwa nabi.
Na Beni ubwayo, Umuryango w’Abibumbye ugaragaza ko yibasiwe n’imitwe yitwaje intwaro guhera mu mwaka wa 2019, ari na cyo cyatumye Umuryango w’Abibumbye uvuga ko ugiye kuhimurira ibikorwa byawo byo kubungabunga amahoro.
Nubwo MONUSCO yizeza umutekano abaturage bo muri Beni, Perezida Paul Kagame aherutse kugaragaza ko izi ngabo zimaze imyaka isaga 24 muri RDC, nyamara umusaruro wazo ukaba utagaragara, kuko aho zihagereye ahubwo ibintu byarushijeho kudogera.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10