Sunday, September 8, 2024

DRCongo: Hatanzwe umuburo ku bavuye ahabereye imirwano ku bishobora kubashyira mu kaga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuryango utari uwa Leta uzwi nka Action Congolaise, uri mu bukangurambaga bwo guhamagarira Abanyekongo bavuye mu bice byabereyemo intambara, kuzitwararika igihe bazaba basubiye mu ngo zabo, kubera ibisasu binyanyagiye ahantu hanyuranye.

Uyu muryango kandi wasabye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugira icyo ikora kuri ibi bisasu n’ibiturika bishobora kuzahitana abantu benshi bigiye bitabye ahantu hatandukanye by’umwihariko mu bice byabereyemo intambara.

Abayobozi b’uyu Muryango utari uwa Leta ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, wabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2024, mu bukangurambaga uri gukorera mu nkambi zicumbikiwemo abavanywe mu byabo n’intambara.

Muri ubu bukangumbaga kuri uyu wa Gatatu bwabereye i Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, wabwiye aba baturage bavanywe mu byabo n’intambara, ko bakwiye kuzitwararika kubera ibisasu bya mine n’ibindi biturika biri mu bice batuyemo by’umwihariko agace ka Kanyaruchinya.

Uyu muryango kandi wakoresheje ibyapa byanditseho ubutumwa bugaragaza ibimenyetso by’akaga gashobora kuba ku baturage bavuye mu gace ka Kanyaruchinya.

Bumwe mu butumwa bugira buti “Mukumire za Mine muramire ubuzima, mwirinde gukinsha mine, kuzitwara cyangwa kuzibika.”

Élysée Kabiribiri, ushinzwe ibikorwa by’ubuvugizi muri uyu Muryango Action Congolaise, yibukije ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuzirikana no kubaha amasezerano mpuzamahanga yo muri Ottawa asaba kudakoresha ibisasu bya mine.

Yavuze kandi ko hari ubufasha buteganyirijwe abagizweho ingaruka n’iturika ry’ibisasu bya mine ndetse n’ibiturika, burimo kubaherekeza mu buzima busanzwe ndetse no kubafasha mu buryo bwo kwiyakira mu buzima bwo mu mutwe. Ati “Hari ibikorwa byinshi Guverinoma itarakora.”

Uyu muryango kandi wasabye Leta ya Congo kugira ikora mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano bimaze igihe muri iki Gihugu, kuko bitariho hatabaho imitwe yitwaje intwaro ndetse hatabaho n’ibi bisasu bigenda bihitana abaturage.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts