• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRCongo: Hatanzwe umucyo ku gitero cy’umutwe wishe urw’agashinyaguro abaturage 16

radiotv10by radiotv10
06/06/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
DRCongo: Hatanzwe umucyo ku gitero cy’umutwe wishe urw’agashinyaguro abaturage 16
Share on FacebookShare on Twitter

Sosiyete Sivile yo muri Teritwari ya Beni muri Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeje ko abaturage 16 babonetse bishwe, bahitanywe n’igitero cy’umutwe wa ADF usanzwe urwanya ubutegetsi bwa Uganda.

Aba baturage 16 bishwe mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 04 Kamena 2024, mu gihe amakuru arambuye ku gitero cyabivuganye, yatanzwe na Sosiyete Sivile yo muri aka gace kuri uyu wa 05 Kamena 2024.

Iki gitero kandi cyatumye abaturage benshi bo mu gace ka Masau, muri Segiteri Beni-Mbau, bakwira imishwaro, bava mu byabo, bahungira muri za Lokarite zigeranye n’aka gace, nk’iya Mangina na Cantine.

Sosiyete Sivile yo muri aka gace, ivuga ko inyeshyamba z’umutwe wa ADF zakunze kwivugana abaturage muri aka gace, zakigabije kuko nta basirikare ba FARDC bari muri aka gace ka Masau, kabarizwamo abapolisi babiri gusa.

Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, hari hamaze kuboneka imibiri y’abantu 16 bishwe n’iki gitero cyagabwe muri aka gace.

Nanone kandi ihuriro ry’imiryango itari iya Leta, rivuga ko uretse aba bantu bishwe na ADF, uyu mutwe wanatwitse inzu z’abaturage enye.

Sosiyete Sivile yo muri Segiteri ya Beni-Mbau irasaba ko hakazwa ibikorwa bya gisirikare bihuriweho na FARDC n’igisirikare cya Uganda (UPDF), byatangijwe bigamije kurandura uyu mutwe wa ADF.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven − six =

Previous Post

Nyamasheke: Hatahuwe umugabo wari warakoreye umugore we iby’iyicarubozo

Next Post

U Rwanda rwungutse Ambasade nshya bituma rugira izikabakaba 50 mu Bihugu bitandukanye ku Isi

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
U Rwanda rwungutse Ambasade nshya bituma rugira izikabakaba 50 mu Bihugu bitandukanye ku Isi

U Rwanda rwungutse Ambasade nshya bituma rugira izikabakaba 50 mu Bihugu bitandukanye ku Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.