Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRCongo: Hatanzwe umucyo ku gitero cy’umutwe wishe urw’agashinyaguro abaturage 16

radiotv10by radiotv10
06/06/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
DRCongo: Hatanzwe umucyo ku gitero cy’umutwe wishe urw’agashinyaguro abaturage 16
Share on FacebookShare on Twitter

Sosiyete Sivile yo muri Teritwari ya Beni muri Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeje ko abaturage 16 babonetse bishwe, bahitanywe n’igitero cy’umutwe wa ADF usanzwe urwanya ubutegetsi bwa Uganda.

Aba baturage 16 bishwe mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 04 Kamena 2024, mu gihe amakuru arambuye ku gitero cyabivuganye, yatanzwe na Sosiyete Sivile yo muri aka gace kuri uyu wa 05 Kamena 2024.

Iki gitero kandi cyatumye abaturage benshi bo mu gace ka Masau, muri Segiteri Beni-Mbau, bakwira imishwaro, bava mu byabo, bahungira muri za Lokarite zigeranye n’aka gace, nk’iya Mangina na Cantine.

Sosiyete Sivile yo muri aka gace, ivuga ko inyeshyamba z’umutwe wa ADF zakunze kwivugana abaturage muri aka gace, zakigabije kuko nta basirikare ba FARDC bari muri aka gace ka Masau, kabarizwamo abapolisi babiri gusa.

Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, hari hamaze kuboneka imibiri y’abantu 16 bishwe n’iki gitero cyagabwe muri aka gace.

Nanone kandi ihuriro ry’imiryango itari iya Leta, rivuga ko uretse aba bantu bishwe na ADF, uyu mutwe wanatwitse inzu z’abaturage enye.

Sosiyete Sivile yo muri Segiteri ya Beni-Mbau irasaba ko hakazwa ibikorwa bya gisirikare bihuriweho na FARDC n’igisirikare cya Uganda (UPDF), byatangijwe bigamije kurandura uyu mutwe wa ADF.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × four =

Previous Post

Nyamasheke: Hatahuwe umugabo wari warakoreye umugore we iby’iyicarubozo

Next Post

U Rwanda rwungutse Ambasade nshya bituma rugira izikabakaba 50 mu Bihugu bitandukanye ku Isi

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwungutse Ambasade nshya bituma rugira izikabakaba 50 mu Bihugu bitandukanye ku Isi

U Rwanda rwungutse Ambasade nshya bituma rugira izikabakaba 50 mu Bihugu bitandukanye ku Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.