Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRCongo: Iby’amatora byajemo bomboribombori, bamwe batanga icyifuzo kitari cyitezwe

radiotv10by radiotv10
21/12/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
DRCongo: Iby’amatora byajemo bomboribombori, bamwe batanga icyifuzo kitari cyitezwe
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko hagaragaye imidugararo mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’Abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bamwe mu Bakandida bahatanira kuba Perezida, basabye ko aya matora aseswa.

Ibi babitangaje nyuma y’uko bamwe bari bakomeje kugaragaza impungenge z’ibizava muri aya matora, dore ko yagombaga gutangira saa 06:00’ za mu gitondo ariko akaza gutinda.

Hamwe yatangiye saa 09:00’, ahandi saa tanu, ndetse hari n’aho yatangiye saa munani z’umugoroba kubera ibikoresho by’itora byatinze kuhagera.

Uretse aho aya matora yatinze gutangira, hari n’aho bari bukomeze gutora uyu munsi ku wa Kane kubera za birantega zayakomye mu nkokora ku munsi w’ejo.

Perezida Félix Tshisekedi ahanganye n’Abakandida 18 mu gihe ashaka manda ya kabiri, barimo Moise Katumbi na Martin Fayulu bari mu bahabwa amahirwe.

Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi akaba yaranegukanye umwanya wa kabiri mu matora y’Umukuru w’Igihugu yaherukaga kuba mu mpera za 2018, yavuze ko mu matora y’ejo habayemo akajagari kenshi ndetse n’uburiganya.

Itsinda ry’indorerezi rivuga ko hafi 60% by’ibiro by’itora byafunguwe bitinze, mu gihe 30% by’ibikoresho by’itora byari bifite inenge. Abaturage bari bemerewe gutora ni milliyoni 44.

Biteganijwe ko komisiyo y’igihugu y’amatora (CENI) izatangaza amajwi y’agateganyo ku ya 31 Ukuboza uyu mwaka wa 2023.

Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − six =

Previous Post

IFOTO: Umugaba Mukuru wa RDF yamaze kwambara ipeti rya General-Full risumba ayandi

Next Post

Impanuka ikomeye ya Bisi yari itwaye abakinnyi yatumye hahagarikwa imikino mu Gihugu hose

Related Posts

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

by radiotv10
23/01/2026
0

I Davos mu Busuwisi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangije Akanama k’Amahoro kagamije gushimangira agahenge kari...

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

by radiotv10
23/01/2026
0

Urukiko rwa Gisirikare rwa Ituri rwakatiye igifungo cy’imyaka 20 umusirikare wo ku rwego rwa Ofisiye muri FARDC no kwirukanwa burundu...

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, akomeje guterana amagambo na Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) uherutse gutsindwa amatora...

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

by radiotv10
22/01/2026
0

Amakuru atangwa n’abakurikiranira hafi ibyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko abarwanyi b’abacancuro b’Abanyaburayi, bongeye kugaragara bakorana na...

IZIHERUKA

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026
AMAHANGA

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

23/01/2026
Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

23/01/2026
Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

23/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Impanuka ikomeye ya Bisi yari itwaye abakinnyi yatumye hahagarikwa imikino mu Gihugu hose

Impanuka ikomeye ya Bisi yari itwaye abakinnyi yatumye hahagarikwa imikino mu Gihugu hose

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.