DRCongo ibyo kwirukana abasirikare b’u Rwanda byatangiye kuyibyarira amazi n’ibisusa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba wasabye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gutanga ibisobanuro birambuye kandi mu buryo bwihuse, impamvu yirukanye abasirikare b’u Rwanda bari mu bugenzuzi bw’ingabo z’uyu muryango ziri mu butumwa muri kiriya Gihugu.

Ibi bisobanuro bisabwe Guverinoma ya Congo nyuma y’iminsi ibiri ishyize hanze itangazo risaba ko abasirikare b’abofisiye b’u Rwanda bari muri ubu bugenzuzi bwa EACRF (Etat -Major) kuva ku butaka bw’iki Gihugu.

Izindi Nkuru

Iri tangazo ryanditswe tariki 30 Mutarama 2023 rigashyirwaho umukono n’Umuvugizi wa FARDC, Maj Gen Ekenge Bomusa Efomi Sylvan, rivuga ko “ku mpamvu z’umutekano wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubuyobozi bw’Ingabo z’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba busubiza abofisiye b’u Rwanda mu Gihugu cyabo, bari abanyamuryango bari bafite icyicaro i Goma.”

Iri tangazo ryasozaga rivuga ko ku bw’iki cyemezo, u Rwanda na rwo rwahise rutumiza abofisiye bose bakoraga mu nzego zose zinyuranye z’amatsinda ya gisirikare mu Karere bari bafite ibyicaro muri Congo.

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba wasabye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gusobara iby’iki cyemezo yafashe cyo kwirukana Abofisiye b’u Rwanda.

Mu ibaruwa yashyizweho umukono n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr Peter Mutuku Mathuki yanditswe ku ya 01 Gashyantare 2023, yatangiye avuga ko uyu muryango wamenye kandi ukanababazwa n’iki cyemezo cyo kwirukana abofisiye batatu b’u Rwanda bari mu butumwa bw’uyu muryango bafite icyicaro i Goma.

Muri iyi baruwa, Umunyamabanga Mukuru wa EAC yandikiye Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC, Christophe Lutundura APALA PEN’ APALA, akomeza yibutsa ko iyoherezwa ry’aba basirikare baje gufasha ubuyobozi bw’ingabo z’akarere, ari icyemezo cy’Abakuru b’Ibihugu cyavuye mu nama ya COP 27 yabereye i Sharm El Sheik mu Misiri tariki 07 Ugushyingo 2022.

Nanone kandi yibutsa ko tariki 08 Nzeri 2022 DRC yemeranyijwe na EAC ko ibijyanye no kohereza abasirikare b’uyu muryango (EACRF) ingingo ya 2 y’aya masezerano impande zombi zemeranyijwe ko buri munyamuryango agomba kugira uruhare mu buyobozi bwa buriya butumwa.

Iyi baruwa igakomeza igira iti “Tugendeye ku bikomeje kuba, Ubunyamabanaga burifuza kumenya byimbitse kandi mu buryo bwihuse ibisobanuro byanyu nyakubahwa iby’icyo cyemezo.”

Yasoje yibutsa ko Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ufite umuhate n’ubushake bwo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa Congo kandi ko ushima imbaraga z’abakuru b’Ibihugu ndetse n’iz’umuhuza Uhuru Kenyatta.

RADIOTV10

Comments 2

  1. Congolais says:

    Ubundi RDC Yigize ibiki basubize impamvu yabyo kuko ntabwo aribo bagize uyu muryango kd bawugezemo ejobundi none batangiye kwigira abahayari

  2. Fredo says:

    DRC nituze EAC ikore akazi kayo kdi twizeyeko umutekano uzagaruka kuko ntagihugu kitagirwaho ingaruka iyo Congo ifite umutekano mucye,
    Congo ntiramaramo n’imyaka ibiri none irigusenya ibyo mwagezeho!(EAC) Ntimwemere
    Courage EAC,

Leave a Reply to Congolais Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru