Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRCongo: Indwanyi kabuhariwe z’abacancuro bongeye kugaragara noneho bidegembya ntacyo bikanga

radiotv10by radiotv10
07/02/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
3
DRCongo: Indwanyi kabuhariwe z’abacancuro bongeye kugaragara noneho bidegembya ntacyo bikanga
Share on FacebookShare on Twitter

Indwanyi z’abacancuro bo mu itsinda ry’Abarusiya bamaze iminsi bavugwaho gufatanya na FARDC mu rugamba iki gisirikare cya DRC gihanganyemo na M23, zongeye kugaragara mu mujyi wa Goma ahakomeje kubera imyigaragambyo.

Aba bacancuro b’itsinda ry’indwanyi rizwi nka ‘Wagner Group’ batangiye kuvugwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mpera z’umwaka ushize ubwo byavugwaga ko hari abagera mu ijana (100) baje gufasha FARDC mu rugamba ihanganyemo na M23.

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itarahakanye ko aba barwanyi bari muri iki Gihugu, yavuze ko baje guha imyitozio abasirikare ba FARDC, mu gihe mu bihe binyuranye bagiye bagaragara ku rugamba rwa M23.

Kuri uyu wa Mbere tariki 06 Gashyantare 2023, bamwe muri aba bacancuro bivugwa ko bacumbitse muri hoteli z’i Goma, bagaragaye bari mu modoka ya FARDC, bari gukura amabuye yari yanyanyagijwemo n’abanyekongo bigaragambyaga.

Ababonye izi ndwanyi z’abacancuro bari mu iki gikorwa cyo gukura amabuye mu mihanda, bavuga ko zari kumwe na bamwe mu basirikare ba FARDC, bafite imbunda z’intambara bigaragara ko bari bavuye mu bikorwa by’urugamba.

Umutwe wa M23 uherutse kugira icyo uvuga kuri aba bacancuro, wavuze ko bibabaje kuba Guverinoma y’iki Gihugu yarinjije mu bibazo byayo, abanyamahanga.

Tariki 09 Mutarama 2023 ubwo Perezida Paul Kagame yongeraga kugaruka ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagarutse kuri aba bacancuro bahawe ikiraka n’iki Gihugu cyo mu burengerazuba bw’u Rwanda, avuga ko bazatuma ibibazo biri muri kiriya Gihugu birushaho kuba bibi.

Icyo gihe Perezida Kagame yagize ati “Niwumva ko ikibazo kirambirije ku bacancuro ujye umenya ko kabaye.”

Umukuru w’u Rwanda kandi yanagarutse ku byari bimaze igihe bitangazwa na Perezida Tshisekedi ko yifuza gutera u Rwanda, ndetse ko aba bacancuro bazanywe muri uyu mugambi, avuga ko ibyo bidashobora gutera ubwoba u Rwanda.

Yagize ati “Nibiza rero kuri twe guhangana n’abacancuro, twebwe rwose dufite ubushobozi burenze ubukenewe bwo guhangana n’abacancuro. Abacancuro ni abantu b’imburamumaro udashobora gutegeraho amakiriro. Rero Ibihugu birambirije ku bacancuro mujye mumenya ko muri mu kangaratete.”

Bagaragaye i Goma bidegembya

RADIOTV10

Comments 3

  1. Jean Claude says:
    3 years ago

    Talking ok et imbere abacancyuro ntaho bazotugeza

    Reply
  2. Jacques says:
    3 years ago

    Ahaaa imana niturengere naho ubundi abi gisenyi barapfa kubera inzara

    Reply
  3. Alexis says:
    3 years ago

    Ibyo n’ibikabyo Abo barisiya nizereko bazananye n’amasanduka cg amasanduku yo kubatwaramo ar’imirambo

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − fifteen =

Previous Post

Abahanzi bafatanye mu mashati mu bihembo bikomeye bakomeje guteza urujijo

Next Post

Umuraperi uri kugaragara mu myambarire yihariye agiye gutungurana nyuma y’imyaka 7 adakora

Related Posts

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

by radiotv10
26/01/2026
0

U Buhindi bwizihije umunsi w’ubwigenge uzwi nka ‘Republic Day’ waranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo akarasisi kamukiwemo n’intwaro zirimo izikomeye. Ni ibirori...

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko igisirikare cye kitigeze gikubita umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi...

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

by radiotv10
26/01/2026
0

Mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Gihugu cy’u Burundi muri Komini ya Gatara n’iya Kayanza, mu Ntara ya Butanyerera, haravugwa indwara...

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuraperi uri kugaragara mu myambarire yihariye agiye gutungurana nyuma y’imyaka 7 adakora

Umuraperi uri kugaragara mu myambarire yihariye agiye gutungurana nyuma y’imyaka 7 adakora

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.