Indwanyi z’abacancuro bo mu itsinda ry’Abarusiya bamaze iminsi bavugwaho gufatanya na FARDC mu rugamba iki gisirikare cya DRC gihanganyemo na M23, zongeye kugaragara mu mujyi wa Goma ahakomeje kubera imyigaragambyo.
Aba bacancuro b’itsinda ry’indwanyi rizwi nka ‘Wagner Group’ batangiye kuvugwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mpera z’umwaka ushize ubwo byavugwaga ko hari abagera mu ijana (100) baje gufasha FARDC mu rugamba ihanganyemo na M23.
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itarahakanye ko aba barwanyi bari muri iki Gihugu, yavuze ko baje guha imyitozio abasirikare ba FARDC, mu gihe mu bihe binyuranye bagiye bagaragara ku rugamba rwa M23.
Kuri uyu wa Mbere tariki 06 Gashyantare 2023, bamwe muri aba bacancuro bivugwa ko bacumbitse muri hoteli z’i Goma, bagaragaye bari mu modoka ya FARDC, bari gukura amabuye yari yanyanyagijwemo n’abanyekongo bigaragambyaga.
Ababonye izi ndwanyi z’abacancuro bari mu iki gikorwa cyo gukura amabuye mu mihanda, bavuga ko zari kumwe na bamwe mu basirikare ba FARDC, bafite imbunda z’intambara bigaragara ko bari bavuye mu bikorwa by’urugamba.
Umutwe wa M23 uherutse kugira icyo uvuga kuri aba bacancuro, wavuze ko bibabaje kuba Guverinoma y’iki Gihugu yarinjije mu bibazo byayo, abanyamahanga.
Tariki 09 Mutarama 2023 ubwo Perezida Paul Kagame yongeraga kugaruka ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagarutse kuri aba bacancuro bahawe ikiraka n’iki Gihugu cyo mu burengerazuba bw’u Rwanda, avuga ko bazatuma ibibazo biri muri kiriya Gihugu birushaho kuba bibi.
Icyo gihe Perezida Kagame yagize ati “Niwumva ko ikibazo kirambirije ku bacancuro ujye umenya ko kabaye.”
Umukuru w’u Rwanda kandi yanagarutse ku byari bimaze igihe bitangazwa na Perezida Tshisekedi ko yifuza gutera u Rwanda, ndetse ko aba bacancuro bazanywe muri uyu mugambi, avuga ko ibyo bidashobora gutera ubwoba u Rwanda.
Yagize ati “Nibiza rero kuri twe guhangana n’abacancuro, twebwe rwose dufite ubushobozi burenze ubukenewe bwo guhangana n’abacancuro. Abacancuro ni abantu b’imburamumaro udashobora gutegeraho amakiriro. Rero Ibihugu birambirije ku bacancuro mujye mumenya ko muri mu kangaratete.”
RADIOTV10
Talking ok et imbere abacancyuro ntaho bazotugeza
Ahaaa imana niturengere naho ubundi abi gisenyi barapfa kubera inzara
Ibyo n’ibikabyo Abo barisiya nizereko bazananye n’amasanduka cg amasanduku yo kubatwaramo ar’imirambo