Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRCongo: Inkurikizi zatangiye kuba ku bayobozi nyuma y’impanuka yakangaranyije abayibonye

radiotv10by radiotv10
08/10/2024
in AMAHANGA
0
Congo: Abamaze kumenyekana ko bahitanywe n’ubwato bwarohamye mu Kivu bikubye kane
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’impanuka y’ubwato bwarohamye mu Kiyaga cya Kivu hafi y’icyambu cya Kituku muri Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abayobozi babiri barimo ukuriye abinjira n’abasohoka, batawe muri yombi.

Iyi mpanuka yabaye mu cyumweru gishize tariki 03 Ukwakira 2024, ni iy’ubwato bwari butwaye abantu bivugwa ko babarirwa muri 200, ahabonetse imirambo y’abantu bakabakaba 80, mu gihe indi igishakishwa.

Kugeza ubu kandi habarwa abantu 80 babashije kurohorwa ari bazima bakaba bari kwitabwaho mu Bitaro, mu gihe ubu bwato bwari bwarohamye bwakuwe muri metero 200 z’ubujyakuzimu.

Kuri uyu wa Mbere, Ubushinjacyaha Bukuru bw’i Goma, bwataye muri yombi Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubwikorezi n’Itumanaho, ndetse n’Umuyobozi Mukuru Ushinzwe abinjira n’abasohoka bombi bari muri Minova muri Kivu y’Epfo ubwo ubu bwato bwarohamaga bwerecyeza i Goma muri Kivu ya Ruguru.

Guta muri yombi aba bayobozi, kwakurikiye Inama yabaye ku Cyumweru tariki 06 Ukwakira 2024 i Goma yayobowe na Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Jacquemin Shabani.

Iyi nama kandi yanemeje ko hakazwa ingamba z’umutekano mu bwikorezi mu mazi nyuma yuko iyi mpanuka ibaye igahitana benshi.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yahise atanga itegeko ko hagomba gukorwa iperereza ku cyaba cyarateye iyi mpanuka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 1 =

Previous Post

Nyanza: Baribaza iherezo rya Gare igezweho bagombye kuba bamaranye umwaka

Next Post

Polisi y’u Rwanda igiye kunguka Abapolisi Bakuru 34 bafite ubumenyi mu kurwanya ruswa

Related Posts

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

IZIHERUKA

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400
AMAHANGA

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Polisi y’u Rwanda igiye kunguka Abapolisi Bakuru 34 bafite ubumenyi mu kurwanya ruswa

Polisi y’u Rwanda igiye kunguka Abapolisi Bakuru 34 bafite ubumenyi mu kurwanya ruswa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.