Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gifatanyije n’umutwe wa FDLR wapfushije umwe mu bayobozi bawo, baramutse bagaba ibitero ku mutwe wa M23, bivugwa ko ari ibyo kwihorera.
Iyi mirwano yaramutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 04 Ukuboza 2023, saa kumi n’imwe (05:00’) aho ku bufatanye bw’abarwanyi bamaze igihe bahanganye na M23, babyutse bagaba ibitero.
Ukurikirana amakuru y’iyi mirwano, avuga ko ibi bitero byagabwe na “FARDC ifatanyije na FDLR, ndetse n’abasirikare b’u Burundi n’abacancuro, mu bice binyuranye bo muri Teritwari ya Masisi, nka Kirolirwe, Karenga, Kitabi na Rumeneti.”
Yakomeje avuga ko amakuru ahari, ari uko ibi bitero bigamije kwihorera kwa FDLR, yapfushije umusirikare ari we Protogène Ruvugayimikore, bakundaga kwita Col Ruhinda Gaby wari ukuriye umutwe udasanzwe w’abarwanyi ba FDLR.
Uyu Col Ruhinda yapfuye ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki 03 Ukuboza 2023, aguye mu bitaro bizwi nka Heal Africa Hospital biherereye i Goma, yajyanywemo nyuma yo kurasirwa ku rugamba.
Amakuru avuga kandi ko umuyobozi mukuru wa FDRL, General Omega kuri iki Cyumweru yanabonanye General Peter Chirimwami, Guverineri w’urwego rwa Gisirikare ruyoboye Kivu ya Ruguru, baganira ku by’urupfu rwa Col Ruhinda.
RADIOTV10