Ubushinjacyaha bw’i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, buri gushakisha Umupasiteri wo mu itorere rimwe, wanigeze gufungirwa muri Gereza ya Gisirikare, ubu ukekwaho ibyaha birimo iby’iterabwoba.
Pasiteri Denis Lessie w’itorero rizwi nka Arche de Noé, yashyiriweho impapuro zo kumuhiga n’Ubushinjacyaha Bukuru mu rukiko rw’ubujurire rwa Kinshasa-Matete.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubushinjacyaha Bukuru bwa Kinshasa ku wa Mbere w’iki Cyumweru tariki 20 Gashyantare 2023, hagaragaramo ko akekwaho ibyaha by’ibitero by’iterabwoba, ibitutsi byibasira rubanda ndetse n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Iri tangazo ry’Ubushinjacyaha ryasabye inzego z’umutekano n’ubutasi “gukora iperereza ryimbitse kugira ngo hafatwe Denis Lessie (…), ubu uri kwihishahisha.”
Uyu mukozi w’Imana si ubwa mbere agiye gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera kuko muri Gicurasi mu mwaka wa 2014, Denis Lessie yari yarekuwe na Gereza ya gisirikare ya Ndolo i Kinshasa nyuma yuko yari yarakatiwe amezi 15 ariko akarekurwa amaze gukora amezi 13.
Icyo gihe yari yafashwe muri 2013 mu kirego yari ahanganyemo n’umukozi w’Imana mugenzi we mugenzi we Pasiteri Jean-Baptiste Ntawa mu rubanza rwaburanagwamo ibijyanye n’ubutekamutwe.
RADIOTV10