Kuri uyu wa Kabiri, mu Mijyi inyuranye yo mu Ntara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibikorwa byiriwe bifunze mu rwego rwo kwigaragambya by’abavuga ko badashaka ko Abapolisi b’u Rwanda bajya gutanga umusanzu mu gucunga umutekano.
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP dukesha iyi nkuru, bivuga ko ibikorwa bitandukanye mu Mijyi inyuranye muri Kivu y’Epfo, kuri uyu wa Kabiri byiriwe bifunze.
Iyi myigaragambyo yabaye nyuma y’uko imiryango itari iya Leta ihamagariye abaturage kwamagana igikorwa cyavuzwe cyo kohereza Abapolisi b’u Rwanda gucunga umutekano.
Ibigo by’amashuri, amaduka ndetse na station zicuruza ibikomoka kuri peteroli byiriwe bifunze kuri uyu wa Kabiri.
Iyi myigaragambyo ikurikiye indi yabaye tariki 20 Ukuboza 2021 na yo yitabiriwe n’abavugaga ko batifuza ko Polisi y’u Rwanda ijya i Goma gucungayo umutekano ngo kuko bafite igipolisi n’igisirikare byihagije. Ni imyigaragambyo yaguyemo abantu bane.
Kuri uyu wa Kabiri na bwo, ibikorwa byabaye nk’ibihagarara mu mujyi wa Bukavu nk’Umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Epfo aho sosiyete Sivile yise uyu munsi ngo ‘umujyi utariho’ (Ville Morte).
AFP ivuga ko amasoko ane akomeye y’i Bukavu yiriwe nta bantu bagezemo kuva mu gitondo mu gihe imodoka na zo zari zabaye iyanga ahasanzwe haba imodoka nyinshi ndetse n’abana bagombaga kujya ku ishuri ntibagiyeyo.
Umunyamabanga w’Impuzamiryango itari iya Leta muri iyi Ntara, Jacques Cirimwami yagize ati “Amashuri yose ntiyafunguye imiryango kuri uyu wa Kabiri, twasabye abarimu kuguma mu ngo zabo mu rwego rwo kubahiriza ubusabe bw’imyigaragambyo ya sosiyete sivile.”
RADIOTV10