Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

DRCongo: Ubuzima bwiriwe bwahagaze…Habaye indi myigaragambyo yo kwamagana Polisi y’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
29/12/2021
in MU RWANDA
0
DRCongo: Ubuzima bwiriwe bwahagaze…Habaye indi myigaragambyo yo kwamagana Polisi y’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Kuri uyu wa Kabiri, mu Mijyi inyuranye yo mu Ntara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibikorwa byiriwe bifunze mu rwego rwo kwigaragambya by’abavuga ko badashaka ko Abapolisi b’u Rwanda bajya gutanga umusanzu mu gucunga umutekano.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP dukesha iyi nkuru, bivuga ko ibikorwa bitandukanye mu Mijyi inyuranye muri Kivu y’Epfo, kuri uyu wa Kabiri byiriwe bifunze.

Iyi myigaragambyo yabaye nyuma y’uko imiryango itari iya Leta ihamagariye abaturage kwamagana igikorwa cyavuzwe cyo kohereza Abapolisi b’u Rwanda gucunga umutekano.

Ibigo by’amashuri, amaduka ndetse na station zicuruza ibikomoka kuri peteroli byiriwe bifunze kuri uyu wa Kabiri.

Iyi myigaragambyo ikurikiye indi yabaye tariki 20 Ukuboza 2021 na yo yitabiriwe n’abavugaga ko batifuza ko Polisi y’u Rwanda ijya i Goma gucungayo umutekano ngo kuko bafite igipolisi n’igisirikare byihagije. Ni imyigaragambyo yaguyemo abantu bane.

Kuri uyu wa Kabiri na bwo, ibikorwa byabaye nk’ibihagarara mu mujyi wa Bukavu nk’Umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Epfo aho sosiyete Sivile yise uyu munsi ngo ‘umujyi utariho’ (Ville Morte).

AFP ivuga ko amasoko ane akomeye y’i Bukavu yiriwe nta bantu bagezemo kuva mu gitondo mu gihe imodoka na zo zari zabaye iyanga ahasanzwe haba imodoka nyinshi ndetse n’abana bagombaga kujya ku ishuri ntibagiyeyo.

Umunyamabanga w’Impuzamiryango itari iya Leta muri iyi Ntara, Jacques Cirimwami yagize ati “Amashuri yose ntiyafunguye imiryango kuri uyu wa Kabiri, twasabye abarimu kuguma mu ngo zabo mu rwego rwo kubahiriza ubusabe bw’imyigaragambyo ya sosiyete sivile.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 4 =

Previous Post

Ishimwe wirukanywe muri APR kubera ikinyabupfura gicye ubu yamaze no gutandukana na Kiyovu

Next Post

Abakinnyi 5 ba Gasogi United imaze iminsi ititwara neza banduye COVID

Related Posts

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

IZIHERUKA

Five things you must know before a job interview
MU RWANDA

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abakinnyi 5 ba Gasogi United imaze iminsi ititwara neza banduye COVID

Abakinnyi 5 ba Gasogi United imaze iminsi ititwara neza banduye COVID

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Five things you must know before a job interview

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.