Saturday, January 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRCongo: Umudepite w’Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi yavuze icyo agiye guharanira

radiotv10by radiotv10
27/03/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
DRCongo: Umudepite w’Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi yavuze icyo agiye guharanira
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida mushya w’Itsinda ry’Abadepite b’Ishyaka rya Moïse Katumbi, mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yizeje abo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, kuzaharanira ko bagira ijambo mu Nteko ndetse n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

Depite Christian Mwando Nsimba Kabulo yabitangaje nyuma yo gutorerwa kuba Perezida w’Itsinda ry’Abadepite b’ishyaka Ensemble pour la République ry’Umunyapolitiki Moïse Katumbi Chapwe, kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Werurwe 2024 mu matora yabereye ku cyicaro cy’Inteko i Kinshasa.

Muri iki gikorwa kandi hanasuzumwe ku mategeko n’amabwiriza y’Inteko Ishinga Amategeko, agena kungurana ibitekerezo hagati y’Abadepote bo ku rwego rw’Igihugu.

Christian Mwando Nsimba Kabulo yagize ati “Hakunze kubaho ikibazo mu bikorwa by’amahame ngengamyitwarire y’Inteko Ishinga Amategeko. Murabizi ko amateteko y’Inteko Ishinga Amategeko yemejwe mu cyumweru gishize kandi yoherejwe mu Rukiko rushinzwe Kurinda Itegeko Nshinga kugira ngo agenzurwe.”

Yavuze ko aya mategeko azatuma abadepite bo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bagira uruhare mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ati “Kuri uyu mwanya, nk’uko nashyizweho nka Perezida w’itsinda ry’Inteko Ishinga Amategeko. Nemejwe na bagenzi banjye nka Perezida w’itsinda ry’Inteko ishinga Amategeko b’abatavuga rumwe.”

Ku batavuga rumwe n’ubutegetsi, Christian Mwando Nsimba Kabulo yabizeje ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ndetse no kurinda indangagaciro za Demokarasi.

Yagize ati “Icyo nabizeza, ni uko mbere na mbere iri tsinda rizaba rikomeye, rizaba rivuga ukuri igihe cyose, kandi riharanira Demokarasi nyakuri aho buri wese azaba afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bye mu bwisanzure.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 3 =

Previous Post

Operasiyo yo gufata uwibye insinga z’amashanyarazi yasize hatahuwe aho yari yazihishe

Next Post

AMAFOTO: Amavubi atahanye akanyamuneza nyuma yo guserukana ishema

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

by radiotv10
09/01/2026
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the government of the Democratic Republic of Congo, is reportedly strengthening its presence in the...

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravugwaho kuba ryongereye imbaraga mu gace ka Mpety, muri...

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Olive Lembe Kabila, Madamu wa Joseph Kabila wari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Abanyekongo, gukora amasengesho yo...

Igisirikare cya Congo cyabonye Umuvugizi mushya w’Agateganyo nyuma y’ihagarikrwa rya Ekenge

Igisirikare cya Congo cyabonye Umuvugizi mushya w’Agateganyo nyuma y’ihagarikrwa rya Ekenge

by radiotv10
09/01/2026
0

Lieutenant-Colonel Mak Hazukay Mongba yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n’Amakuru mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba n’Umuvugizi...

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

by radiotv10
08/01/2026
0

Abayobozi mu nzego bwite no mu z’umutekano mu Ntara ya Kivu ya Rugurumu bice bigenzurwa n’Ihuriro AFC/M23 bitabiriye umuhango wo...

IZIHERUKA

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo
FOOTBALL

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

by radiotv10
09/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

09/01/2026
VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

09/01/2026
How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAFOTO: Amavubi atahanye akanyamuneza nyuma yo guserukana ishema

AMAFOTO: Amavubi atahanye akanyamuneza nyuma yo guserukana ishema

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.