Senateri Jean Bamanisa Saidi uhagarariye Tshopo muri Sena ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko ubuyobozi bukuru bw’Ihuriro ‘Union sacrée’ rishyigikiye Perezida Felix Tshisekedi, busa nk’ubutakiriho, anagaragaza ikibazo cyazanywe n’iyi Politiki yo gukorera mu mahuriro y’amashyaka.
Jean Bamanisa Saidi wanigeze kuba Guverineri w’Intara ya Orientale muri iki Gihugu cya Congo Kinshasa, yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru i Kisangani.
Yavuze ko “Inteko y’Ubuyobozi bukuru bwa Union Sacrée, isa nk’itakiriho” akurikije kuba abari bayigize nka Kamerhe, Mboso, Sama, Bemba, A. Kabuya na Lukwebo, ubu bari mu myanya inyuranye, aho bamwe ari Abadepite, abandi bakaba Abaminisitiri ndetse n’Abasenateri.
Jean Bamanisa Saidi yagize ati “Birakwiye ko Inteko nshya ya Union Sacrée ishyirwaho ikamenyekana mu buryo bufatika.”
Iyi nteko yari igizwe n’aba banyapolitiki bamaze kujya mu yindi myanya, bari bahawe izi nshingano mbere y’amatora yabaye tariki 20 Ukuboza 2023 aho bari bahawe inshingano zo “gufasha Perezida” Félix Tshisekedi, ndetse iyi Nteko ikaba ari na yo yategetse Ishyaka MLC guhindura kandidatire yaryo mu matora ya Sena.
Jean Bamanisa Saidi yagize ati “Ntabwo abantu bane cyangwa batanu bari bafite inshingano, bagomba gufatira ibyemezo abandi ku buzima bwabo. Twaba dufite ibyago byo kongera gusubira mu mateka tuzi.”
Uyu Munyapolitiki kandi yanitandukanyije n’igitekerezo cyo kwihuriza gamwe mu mahuriro y’imitwe ya Politiki byazanywe na Perezida Félix Tshisekedi, avuga ko ubwo hazaga gahunda yo kwemerera ko imitwe ya Politiki ikora, byari bigamije guha imbaraga Politiki.
Ati “None uyu munsi dore tumeze nk’abantu bari ahantu hamwe nta bwinyagamburiro, ntabwo ari byiza kandi nta nubwo bifite ingufu.”
RADIOTV10