Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRCongo: Umunyapolitiki yagaragaje inenge iri mu Ihuriro rishyigikiye Tshisekedi

radiotv10by radiotv10
23/10/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
DRCongo: Umunyapolitiki yagaragaje inenge iri mu Ihuriro rishyigikiye Tshisekedi
Share on FacebookShare on Twitter

Senateri Jean Bamanisa Saidi uhagarariye Tshopo muri Sena ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko ubuyobozi bukuru bw’Ihuriro ‘Union sacrée’ rishyigikiye Perezida Felix Tshisekedi, busa nk’ubutakiriho, anagaragaza ikibazo cyazanywe n’iyi Politiki yo gukorera mu mahuriro y’amashyaka.

Jean Bamanisa Saidi wanigeze kuba Guverineri w’Intara ya Orientale muri iki Gihugu cya Congo Kinshasa, yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru i Kisangani.

Yavuze ko “Inteko y’Ubuyobozi bukuru bwa Union Sacrée, isa nk’itakiriho” akurikije kuba abari bayigize nka Kamerhe, Mboso, Sama, Bemba, A. Kabuya na Lukwebo, ubu bari mu myanya inyuranye, aho bamwe ari Abadepite, abandi bakaba Abaminisitiri ndetse n’Abasenateri.

Jean Bamanisa Saidi yagize ati “Birakwiye ko Inteko nshya ya Union Sacrée ishyirwaho ikamenyekana mu buryo bufatika.”

Iyi nteko yari igizwe n’aba banyapolitiki bamaze kujya mu yindi myanya, bari bahawe izi nshingano mbere y’amatora yabaye tariki 20 Ukuboza 2023 aho bari bahawe inshingano zo “gufasha Perezida” Félix Tshisekedi, ndetse iyi Nteko ikaba ari na yo yategetse Ishyaka MLC guhindura kandidatire yaryo mu matora ya Sena.

Jean Bamanisa Saidi yagize ati “Ntabwo abantu bane cyangwa batanu bari bafite inshingano, bagomba gufatira ibyemezo abandi ku buzima bwabo. Twaba dufite ibyago byo kongera gusubira mu mateka tuzi.”

Uyu Munyapolitiki kandi yanitandukanyije n’igitekerezo cyo kwihuriza gamwe mu mahuriro y’imitwe ya Politiki byazanywe na Perezida Félix Tshisekedi, avuga ko ubwo hazaga gahunda yo kwemerera ko imitwe ya Politiki ikora, byari bigamije guha imbaraga Politiki.

Ati “None uyu munsi dore tumeze nk’abantu bari ahantu hamwe nta bwinyagamburiro, ntabwo ari byiza kandi nta nubwo bifite ingufu.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 3 =

Previous Post

Hafashwe icyemezo ku mushinga wa Miliyari 35Frw uzatuma Kigali ikomeza kuba Umujyi ucyeye

Next Post

Umusore wakubitiwe mu kabari ibye byarangiye ari agahinda mu muryango n’abaturanyi

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umusore wakubitiwe mu kabari ibye byarangiye ari agahinda mu muryango n’abaturanyi

Umusore wakubitiwe mu kabari ibye byarangiye ari agahinda mu muryango n'abaturanyi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.