Umuyobozi w’agace ka Busi muri Lokarite ya Banaulengo muri Gurupoma ya Luberike muri Teritwari ya Walikale, wari umaze ibyumweru bibiri ari mu maboko y’abarwanyi bikekwa ko ari aba Wazalendo, yarekuwe ariko agaruka iwe afite ihungabana, ku buryo atarabasha gutanga amakuru arambuye.
Elias Kaombi uyobora aka gace ka Busi ko mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagarutse iwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 21 Nyakanga 2025.
Hari hashize ibyumweru bibiri ashimswe n’abarwanyi bitwaje intwaro, bari bamujyanye mu bice by’amashyamba, ku buryo ntayandi makuru kuri we yari azwi.
Amakuru aturuka mu bayobozi bo muri Gurupoma ya Luberike, bemeje ko Elias Kaombi yagarutse iwe mu gace ka Busi anayobora mu masaha ya kare ya nyuma ya saa sita.
Amakuru kandi ava mu muryango w’uyu muyobozi, avuga ko yaje bigaragara ko afite ihungabana ndetse n’imbaraga nke z’umubiri ubwo yari ageze iwe.
Kugeza ubu ntaratangaza icyatumye amara iki gihe cy’ibyumweru bibiri ari mu maboko y’aba barwanyi bikekwa ko ari aba Wazalendo b’umutwe wa APCLS uyoborwa na Janvier Karairi.
Yaba ubuyobozi ndetse n’umuryango we, bishimiye irekurwa rye, ariko ntibaratangaza amakuru arambuye ku cyari cyatumye afatwa bugwate akamara igihe kingana kuriya.
RADIOTV10