Abaturage bo mu mujyi wa Uvira mu Ntara ya Kivu y’Epfo muri Repubulija Iharanida Demokarasi ya Congo, ntibishimiye igaruka ry’Abapolisi barenga 1 000 bari bahungiye mu Burundi ubwo umutwe wa M23 wahasatiraga, kuko batabafitiye icyizere kandi bakaba baragaragaje ko amajye aje babatererana.
Aba bapolisi bari bahungiye i Burundi, bagarutse mu Gihugu cyabo nyuma y’icyumweru kimwe bahunze, bakiriwe na Guverineri Wungirije wa Kivu y’Epfo, Jean-Jacques Elakano ndetse n’Umuyobozi w’Agateganyo wa Uvira, Kyky Kifara.
Igaruka ryabo, ntiryanyuze abaturage batuye muri uyu mujyi nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze muri Uvira, Alexis Byadunia.
Yagize ati “Ntabwo twemeranya n’igaruka ryabo, kuko ntitubabifite icyizere. Twari tumaze iminsi itatu tutumva urusaku rw’amasasu.”
Umuhuzabikorwa wa Sosiyete Sivile muri Uvira-Fizi, Mafikiri Mashimango aganira n’ikinyamakuru ACTUALITE.CD, yagize ati “Igenda ry’aba bapolisi bagiye i Bujumbura, ryazamuye umujinya mu baturage kuko batari babyiteze. Ubusanzwe Polisi ishinzwe kurinda umutekano w’abaturage n’ibyabo, ntiyari ikwiye kubasiga mu bihe bigoye.”
Mafikiri Mashimango avuga ko ibyo ari byo byatumye abaturage batishimira igaruka ry’aba bapolisi. Ati “Mu igaruka ryabo, umujinya wagaragaraga mu baturage kuko batifuzaga ko bagaruka ku mpamvu ebyiri: kutabagirira icyizere banabasize, turi mu bihe bigoye mu Mujyi wa Uvira kimwe muri Teritwari yose, aho buri munota ushobora kumva urusaku rw’amasasu.”
Uyu wo muri Sosiyete Sivile avuga ko nubwo aba bapolisi baje ndetse ntibinishimirwe n’abaturage, ariko icyo bakeneye muri iki gihe, ari uko hongerwa imbaraga mu mutekano.
RADIOTV10