Saturday, January 24, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRCongo: Uwahatanye na Tshisekedi mu matora ibye byakomeye iwe hagoshwe n’ibifaru

radiotv10by radiotv10
09/01/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
DRCongo: Uwahatanye na Tshisekedi mu matora ibye byakomeye iwe hagoshwe n’ibifaru
Share on FacebookShare on Twitter

Moise Katumbi wakurikiye Perezida Felix Tshisekedi mu majwi mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yabujijwe kurenga iwe hagoswe n’abasirikare n’abapolisi bitwaje intwaro ziremereye.

Uyu munyapolitiki uri mu bahakatanye na Perezida Tshisekedi, ntiyemera ibyavuye mu matora, nk’uko aherutse kubitangaza mu butumwa yatanze, avuga ko iki gikorwa cy’amatora cyabayemo uburiganya budashobora kwihanganirwa.

Ishyaka rye ‘Ensemble pour la République’, riherutse gutangaza kandi ko ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, ndetse riteguza ko abayoboke baryo biteguye kurwana inkundura mu gihe haba hagize ushaka kubahuguza intsinzi yabo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 08 Mutarama 2024, hamenyekanye amakuru ko uyu munyapolitiki yagotewe iwe, akaba atemerewe kuva mu rugo ruherereye i Kashobwe.

Umunyamategeko Herve Diakesse, akaba n’umuvugizi w’ishyaka rya Moise Katumbi, mu butumwa yanyujije kuri X, yagize ati “Urugo rwa Moise Katumbi rwagoswe n’ibimodoka bya Bulende. Byabereye i Kashobwe. Nanone hongeye kubaho ubushotoranyi budafite umumaro n’ibikorwa byo kumucungira hafi bidashobora kwihanganirwa.”

Ubu butumwa buherekejwe kandi n’amashusho agaragaza imodoka za gisirikare zafunze umuhanda uva kwa Moise Katumbi zabujije imodoka ye gutambuka,

Promesse Matofali Yonam usanzwe ari Umuhuzabikorwa Wungirije w’Ishyaka rya Moise Katumbi ku rwego rw’Intara, na we yavuze ko “urugo rwa Moise Katumbi rwagoswe na bulende ndetse n’intwaro ziremereye za gisirikare ku itegeko rya Jean Pierre Bemba na Felix Tshisekedi.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − five =

Previous Post

Icyo wakwibukira ku ikipe ihura na APR mu mukino ushobora gusiga yanditse amateka atazibagirana

Next Post

Hatangajwe agaciro gahambaye k’intwaro zaguzwe n’Igihugu cyitumvikana n’u Bushinwa n’aho zaturutse

Related Posts

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

by radiotv10
23/01/2026
0

I Davos mu Busuwisi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangije Akanama k’Amahoro kagamije gushimangira agahenge kari...

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

by radiotv10
23/01/2026
0

Urukiko rwa Gisirikare rwa Ituri rwakatiye igifungo cy’imyaka 20 umusirikare wo ku rwego rwa Ofisiye muri FARDC no kwirukanwa burundu...

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, akomeje guterana amagambo na Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) uherutse gutsindwa amatora...

IZIHERUKA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika
AMAHANGA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

23/01/2026
Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

23/01/2026
Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

23/01/2026
Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe agaciro gahambaye k’intwaro zaguzwe n’Igihugu cyitumvikana n’u Bushinwa n’aho zaturutse

Hatangajwe agaciro gahambaye k’intwaro zaguzwe n'Igihugu cyitumvikana n’u Bushinwa n’aho zaturutse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.