DRCongo yavuze icyo itegereje ku banyeshuri b’Abanyekongo biciwe muri Sudan

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko abanyeshuri icumi (10) bakomoka muri iki Gihugu, biciwe muri kaminuza bigagamo iri i Khartoum muri Sudan, ahamaze iminsi hari intambara. Ivuga ko itegereje igitanganzwa na Leta y’Igihugu biciwemo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula yemeje aya makuru, avuga ko aba banyeshuri b’Abanyekongo biciwe muri Kaminuza ya International University of Africa, bari basanzwe bigamo.

Izindi Nkuru

Lutundula yavuze ko aba banyeshuri bivuganywe n’igitero cyagabwe kuri uyi kaminuza, gusa ngo ntiharamenyekana uruhande rwakigabye, hagati y’igisirikare cya Leta ya Sudan n’uruhande bahanganye rwa RSF.

Uyu mukuru wa Dipolomasi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko Guverinoma y’iki Gihugu itegereje amakuru azava mu butegetsi bwa Sudan ku bw’iki gikorwa cy’ubu bwicanyi bwakorewe aba banyeshuri b’Abanyekongo.

Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru