U Rwanda rwatunguwe n’ibyatangajwe n’uhagarariye DRC mu Muryango w’Abibumbye, wabwiye Akanama gashinzwe Amahoro n’Umutekano ko mu myaka icumi ishize FDLR itarahungabanya umutekano w’u Rwanda, mu gihe nta mwaka urashira uyu mutwe ufatanyije na FARDC bahungabanyije u Rwanda inshuro eshatu zose.
Byatangajwe n’uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Ambasaderi Claver Gatete kuri uyu wa Mbere tariki 26 Kamena 2023, mu Nteko y’Akanama k’uyu Muryango gashinzwe Amahoro n’Umutekano.
Amb. Claver Gatete yagarutse ku ngamba zashyizweho n’akarere k’Ibiyaga Bigari mu gushakira amahoro n’umutekano uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko u Rwanda rushima ibikomeje gukorwa n’abayobozi b’Ibihugu binyamuryango, ndetse n’ibikorwa n’Ingabo za EAC (EACRF).
Yavuze ko hari intambwe nziza ikomeje guterwa, kandi ko ibikorwa n’akarere bikwiye gushyigikirwa n’Umuryango Mpuzamahanga, kugira ngo imyanzuro yafashwe ishyirwe mu bikorwa mu buryo bwuzuye.
Yavuze ko “nubwo bimeze gutyo ariko, dutewe impungenge bikomeye no kuba nta tangazo ryo mu buryo bwo ku mugaragaro ry’akanama k’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri DRC, ryamagana ibikorwa bya Jenoside bitutumba byibasira Abanyekongo b’Abatutsi, ndetse n’abavuga Ikinyarwanda, bikorwa umunsi ku wundi.”
Amb. Gatete yavuze kandi ko byavuzwe ndetse bikanatangwamo za raporo ko Guverinoma ya DRC ikomeje kongera ubufasha iha imitwe yitwaje intwaro, burimo ubw’amafaranga, ubw’intwaro ndetse no gukingirwa ikibaba mu rwego rwa Politiki, nyamara iyo mitwe irimo n’iyafatiwe ibihano n’Umuryango w’Abibumbye nka FDLR yasize ikoze Jenoside mu Rwanda.
Yavuze ko ibi ari na byo bituma uyu mutwe udahwema gukora ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu, kuko uba wahawe ubufasha.
Ni na ho yahise ahera asubiza ku byatangajwe n’uhagarariye DRC wavugiye muri iyi Nteko ko mu myaka icumi ishize FDLR itaragaba igitero na kimwe ku Rwanda.
Ati “Biratangaje kubona intumwa ihoraho ya DRC ashobora kuvugira aha yemye imbere y’Ibihugu binyamuryango by’akanama gashinzwe amahoro n’umutekano ko mu myaka icumi ishize FDLR itigeze igaba igitero mu Rwanda, mu gihe abatangabuhamya bose bemeza ko umwaka ushize yagabye ibitero ifatanyije n’igisirikare cya DRC, inshuro eshatu zose mu mwaka ushize wa 2022.”
Yanagarutse ku bikorwa by’ubwicanyi by’imitwe inyuranye, nko kuba mu Ntara ya Ituri muri DRC, harishwe abasivile 643, bishwe n’imitwe irimo uyu wa FDLR ndetse n’indi nka CODECO na ADF, kandi bigakorerwa hafi y’ibirindiro bya MONUSCO na FARDC, ariko ibikorwa nk’ibi bigakomeza gucecekwa.
Yanavuze ku mvugo zibiba urwango za bamwe mu bategetsi bo muri DRC, zose zigamije kugirira nabi Abanyekongo b’Abatutsi n’abavuga Ikinyarwanda, bakomeje kwicwa no gukorerwa ihohoterwa.
Avuga ko izi mvugo zihembera Jenoside, ari bimwe mu migambi y’umutwe wa FDLR, wagiye ufatirwa imyanzuro yo gusaba ko wamburwa intwaro ndetse abawugize bagataha mu Rwanda, ariko ntibyubahirizwe, ubu uyu mutwe ukaba ufasha igisirikare cya DRC.
Ati “Bombi FDLR na FARDC, bahora bavogera ubutaka bw’u Rwanda mu bikorwa binyuranye birimo n’ibitero by’ibisasu byambukiranya umupaka byateye ingaruka zinyuranye, ndetse n’ibikorwa by’igisirikare bivogera ikirere cy’u Rwanda byakozwe n’indege z’intambara za Congo.”
Yakomeje agira ati “Amahitamo ya DRC yabaye ayo kuvanga FDLR mu gisirikare cya Guverinoma aho kubasubiza mu Gihugu cyabo. Ibi bitanga ubutumwa ku Rwanda, ku karere ndetse no ku muryango mpuzamahanga ko DRC itifuza amahoro.”
Yakomeje avuga ko u Rwanda rwo rukomeje kugira ubushake bwo kubahiriza ingamba zafashwe n’akarere by’umwihariko imyanzuro y’i Nairobi n’iy’i Luanda, nubwo Guverinoma ya DRC yo yakomeje kuzirenza ingohi.
Nubwo izi nzira zakomeje gukomwa mu nkokora na Guverinoma ya DRC by’umwihariko kwikoma ingabo za EAC, zikomeje gutanga umusaruro, kuko imirwano yahagaze ndetse n’umutwe wa M23 ugasubira inyuma, ukava mu birindiro wari urimo.
Yasoje avuga ko “Igihe cyose Kinshasa ikomeje gufasha umutwe wa FDLR ugizwe n’abakoze Jenoside ndetse n’abandi bose barwanya u Rwanda, ingamba zo kwirinda no gukumira zizagumaho, mu rwego rwo kwirinda kuvogera imipaka n’ikirere byacu no kurinda abaturage bacu. U Rwanda ntiruteze kuzemerera FDLR n’abayitera ingabo mu bitugu, mu buryo buzwi cyangwa butazwi, ko yateza akaga mu Rwanda cyangwa abaturage bacu.”
Ambasaderi Claver Gatete yasabye umuryango mpuzamahanga gushyigikira inzira z’amahoro zemerejwe i Nairobi n’i Luanda, kuko ari bwo buryo bwizewe bushobora gutuma haboneka amahoro.
RADIOTV10