Hagaragaye amashusho y’uburyo ubutasi bw’u Burusiya bwafashe ukekwaho ibyaha bikomeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urwego rw’Ubutasi mu Burusiya, FSB, rwataye muri yombi abantu batatu bakekwaho ibikorwa by’ubugambanyi byo gukorana na Ukraine, ahagaragaye amashusho y’uburyo umwe muri bo batatu yafashwe, ndetse hanatangazwa icyo yari amaze gukora.

Mu Burusiya, hamaze iminsi havugwa abagambanyi, ndetse na Perezida w’iki Gihugu, Vladimir Putin ubwe akaba amaze iminsi atunga agatoki abagambanyi bakorana n’umwanzi.

Izindi Nkuru

Amakuru yanyujijwe ku rubuga rwa FSB (Federal Security Service), kuri uyu wa Mbere, tariki 26 Kamena 2023, avuga ko umwe muri abo bantu batatu, yafatiwe mu burengerazuba bw’agace ka Amur.

Uru rwego rw’Ubutasi, ruvuga ko uyu mugabo, yafashwe nyuma yo kohereza amafaranga muri Ukraine yo kugura indege zitagira abapilote (Drones) ndetse n’ibindi bikoresho by’intambara.

Amashusho yagiye hanze, yerekana ubwo uyu mugabo yafatwaga n’abasirikare bambaye imyambaro ibahishe mu maso, basohoka mu modoka, bagahita bafata umugabo wari uvuye mu modoka, afite mu ntoki ibimeze nk’ibyo yari avuye guhaha, bagahita bamwambika amapingu, bakamwinjiza mu modoka yabo.

Uru rwego kandi rushinja abandi baturage babiri bo mu Mujyi wa Yalta muri Crimea kuba bakorana n’urwego rw’ubutasi rwa Ukraine mu kuruha amakuru ajyanye n’agace kari ku nyanja ya Black Sea kafashwe n’u Burusiya bukagakura kuri Ukraine muri 2014.

Abo bantu kandi bashinjwa kuba baratanze amafoto yatumye hakorwa ibitero byagabwe ku birindiro by’igisirikare cy’u Burusiya.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru