Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yageneye ubutumwa inzego z’umutekano, azishimira uko zitwaye muri uyu mwaka, anaziteguza gukomeza kuba maso no kwitegure guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bihinduka.
Bikubiye mu butumwa busoza umwaka Umukuru w’u Rwanda, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yageneye inzego z’umutekano.
UBUTUMWA BWOSE BWA PEREZIDA WA REPUBULIKA
Ba Ofisiye, abagore n’abagabo mu ngabo no mu nzego z’umutekano
Mu gihe dusoza undi mwaka, ndagira ngo mfate uyu mwanya nshimire cyane umusanzu wanyu mu gukorera igihugu cyacu. Umuhate wanyu, imyitwarire myiza n’ubunyamwuga byakomeje gushimangira indangagaciro n’umutekano by’igihugu cyacu no mu bihe bigoye, haba mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
Uyu mwaka wasuzumye ukwigira kwacu mu buryo bwinshi, ariko ibikorwa byanyu byatumye u Rwanda rukomeza kuba icyitegererezo cy’ amahoro, umutekano, n’iterambere mu karere no hanze yako.
Muri uyu mwaka twizihije amateka y’ingenzi ku gihugu cyacu; imyaka 30 yo Kwibohora n’imyaka 20 tumaze tugira uruhare mu bikorwa by’amahoro by’Umuryango w’Abibumbye. Ibi bikorwa birerekana umuhate wacu wo kubaka u Rwanda rw’amahoro n’iterambere, tunatanga umusanzu mu mutekano w’lsi yose.
Uruhare mufite mu gukomeza guteza imbere inyungu z’igihugu no guharanira umutekano n’imibereho myiza y’abaturage ni ingirakamaro cyane.
Mwagaragaje kandi indangagaciro z’Abanyarwanda, gukorera hamwe, imyitwarire myiza, no guhanga udushya mu guhangana n’impinduka mu biteza umutekano mucye.
Mu gihe twinjira mu mwaka mushya, ndabashishikariza gukomeza guharanira gukurikiza amahame y’ubunyangamugayo n’umutimanama biranga inzego zacu z’umutekano. Dukomeze kuba maso kandi twitegure guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bihinduka, twiyemeza gukomeza kugera ku ntego yacu yo kugira u Rwanda rutekanye, ruteye imbere, kandi rwunze ubumwe.
Ku miryango iri mu gahinda ko kubura ababo baguye mu kazi, ndabashimira igitambo batanze kandi mbizeza ko tuzakomeza kubaba hafi.
Mu izina ry’ Abanyarwanda, Guverinoma, n’umuryango wanjye bwite, mbifurije mwebwe n’imiryango yanyu iminsi mikuru myiza n’umwaka mushya muhire.
Mukomeze gukorera igihugu cyacu mu cyubahiro, ubwitange bwanyu buhore bwubahwa kandi bugenerwe agaciro kabwo.
Ndabashimiye ku bw’umurimo wanyu udasanzwe.