Mu mpera za 2024, mu Rwanda hazaba hari Sitade y’ikitegererezo izaba ibasha kwakira abantu ibihumbi 45, ari na yo nini izaba ibayeho mu Rwanda, kandi ikazaba yubatse mu buryo bugezweho. Ni Sitade Amahoro iri kubakwa, aho imirimo yabyo irimbanyije.
Uyu mushinga wo kubaka bundi bushya Sitade Amahoro, ni umwe mu mishinga migari y’ibikorwa remezo bya siporo bizamuwe mu Rwanda, dore ko iki Gihugu cyiri mu nzira yo kuzamura ubukerarugendo bushingiye kuri siporo.
Kuvugurura uyu mushinga byatangiye tariki 31 Kanama 2022, ubu amezi icyenda arashize, hari gukorwa ibi bikorwa bigeze ahashimishije.
Kompanyi iri kubaka iyi sitade yitwa Summa Rwanda JV, ikaba ari ikigo gihuriwemo n’ibirimo icyo muri Turkia, ndetse n’ibyo mu Rwanda nka Crystal Ventures na Real Contractors, mu gihe ibikorwa byo kuyubaka bigenzurwa n’ikigo Gasabo 3D Design.
Ikinyamakuru The New Times cyasuye ibikorwa byo kubaka iyi Siatde mu cyumweru gishize tariki 26 Gicurasi 2023, kivuga ubu hakora abakozi 2 500 barimo 16% b’igitsinagore, ariko hakaba hitezwe ko bazagera kuri 30% ubwo hazaba hari gukorwa imirimo ya nyuma.
Iyi sitade niyuzura izaba ifite umuzenguruko wa Metero 800, mu gihe ubujyejuru bwayo buzaba ari metero 30, aho izaba ifite ibice bitatu byo hejuru bizafasha abazaba bayirimo kwirebera umupira neza.
Umuhuzabikorwa w’uyu mushinga wo kubaka Sitade Amahoro, Eng. Harouna Nshimiyimana, avuga ko uzatwara ari hagati ya miliyoni 160 $ na miliyoni 170 $.
Imyanya y’ibyicaro byo muri iyi Sitade izava ku bihumbi 25 igere ku bihumbi 45, kandi abayicanyemo bazaba bisanzuye nkuko biteganywa n’ibipimo bya FIFA.
Ikibuga cy’iyi sitade nacyo kigijwe hejuru ho metero ebyiri mu rwego rwo gufasha abazaba bayirimo kureba neza imikino.
Nshimiyimana yagize ati “Twazamuye ikibuga ho metero ebyiri kandi tumanura tunegereza aho kwicara ikibuga ku mpamvu enye: kugira ngo abafana bazajye babasha kureba imikino hagendewe ku bipimo bya FIFA, kugabanya uburebure bwari hagati y’ikibuga n’imyanya ya mbere yo kwicaraho mu rwego rwo koroshya ko abafana bashobora gusohoka byihuse mu gihe bibaye ngombwa nk’igihe cy’inkongi, nanone kandi no koroshya gushyikirana hagati y’abakinnyi n’abafana.
Abakinnyi n’abafana bazaba bashobora kwishimana hagati yabo cyangwa bagaherezanya ibiganza mu gihe bishimira igitego cyangwa bishimira ibindi mu gihe mu mukino cyangwa mu gikorwa barimo bizaba byemewe.”
Yavuze kandi ko ibi byakozwe kugira ngo hongerwe umubare w’imyanya yo kwicaramo aho yageze kuri bihumbi 45 ivuye ku bihumbi 25.
Ikibuga cy’iyi Sitade nshya kandi kizaba gifite metero 105 kuri 68 kandi gifite ibyatsi bivanze birimo ibisanzwe ndetse n’ibihangano, aho ikibuga kiri hatazaba hatwikiriye mu rwego rwo gufasha ko izuba rigera ku byatsi.
Amarembo atatu y’iyi sidate yari asanzweho azagumaho ariko yagurwe, ndetse hashyirweho n’andi ya kane zaba ateganye no kuri BK Arena.
RADIOTV10