Onana ashyize ukuri kwe hanze ku byo avugwaho bitanyuze abakunzi ba ruhago mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Rutahizamu wa Rayon Sports, Leandre Willy Onana Essomba, ukomoka muri Cameroon, byaramutse bivugwa ko yateye utwatsi ubusabe bwo kuba yakinira Amavubi, yavuze ko bamubeshyera kuko atabyanze, ahubwo ko habayeho kutumvikana ku cyo yasabye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Gicurasi 2023, ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye, hatambutse amakuru avuga ko uyu rutahizamu ufite ubuhanga bwihariye, yanze gukinira Amavubi.

Izindi Nkuru

Ibi byatangajwe n’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Carlos Alós Ferrer mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru kimwe gikorera mu Rwanda, wagize ati “Onana yanze ubusabe bwo gukinira u Rwanda.”

Carlos Alós Ferrer yakomeje avuga ko umwanzuro wa Onana ugomba kubahwa, ahubwo hagakurikiraho izindi nzira zo gushaka abandi bakinnyi bashobora gukinira Amavubi bakina hanze.

Uyu Munya-Cameroon, Onana yahise atangaza uruhande rwe mu kiganiro yagiranye na Radio ikora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda.

Yagize ati “Ntabwo nanze gukinira u Rwanda, ni ukumbeshyera. Gusa hari ibyo nasabye ko nabona nkafasha umuryango wanjye nkakinira u Rwanda.”

Uyu rutahizamu yakomeje anahishura icyo yasabye ntagihabwe cyatumye na we adashyira mu bikorwa ibyo yasabwaga, avuga ko yari yatse ibihumbi 80 USD (arenga miliyoni 80 Frw).

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru