Friday, July 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umuyobozi ukomeye mu Burusiya yakiranywe icyubahiro cyinshi i Burundi (AMAFOTO)

radiotv10by radiotv10
30/05/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Umuyobozi ukomeye mu Burusiya yakiranywe icyubahiro cyinshi i Burundi (AMAFOTO)
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Viktorovich Lavrov, uri mu ruzinduko muri Afurika, yageze i Burundi, yakiranwa icyubahiro.

Sergey Viktorovich Lavrov yageze ku kibuga cy’Indege mpuzamahanga cyitiriwe Merchiol Ndadaye mu masaaha ya mbere ya saa sita, saa tanu n’iminota makumyabiri (11:20’).

Ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege, Lavrov yakiriwe na mugenzi we Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Ambasaderi Albert Shingiro.

Biteganyijwe kandi ko aba bayoboye Dipolomasi z’Ibihugu byombi, bagirana ibiganiro byihariye, ubundi bakanaganira n’itangazamakuru.

Biteganyijwe kandi Sergey Viktorovich Lavrov yakirwa na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, na we bakagirana ibiganiro.

Uyu mukuru wa Dipolomasi mu Burusiya, yageze i Burundi, avuye muri Kenya, yagezeyo kuri uyu wa Mbere tariki 29 Gicurasi 2023.

Aje nyuma y’iminsi micye, mugenzi we Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Ivanovych Kuleba, na we agiriye uruzinduko muri aka karere, aho mu cyumweru gishize tariki 25 Gicurasi 2023, yari mu Rwanda.

Dmytro Ivanovych Kuleba na we wakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yanakiriwe na Perezida Paul Kagame, baganira ku ngingo zinyuranye, zirimo intambara yo muri Ukraine ndetse n’uburyo bwo gushyigikira inzira z’amahoro zatuma amakimbirane arangira.

Ubwo yururukaga indege

Yakiriwe na mugenzi we w’u Burundi, Ambasaderi Albert Shingiro
Yishimiye uburyo yakiriwe

Bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − 2 =

Previous Post

Ikibazo cyabereye umutwaro Igihugu cy’ibituranyi cy’u Rwanda cyacyekegetse ku kindi

Next Post

Onana ashyize ukuri kwe hanze ku byo avugwaho bitanyuze abakunzi ba ruhago mu Rwanda

Related Posts

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

by radiotv10
03/07/2025
0

Baltasar Engonga Ebang wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iperereza mu by’Imari muri Guinée Equatoriale wigeze kugarukwaho cyane kubera...

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

by radiotv10
02/07/2025
1

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, yasabye umutwe wa Hamas ushyigikiwe na Iran kwemera icyo yise ubusabe...

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

by radiotv10
01/07/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko nyuma y’amasaha 72 ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo businyiye amasezerano y’amahoro i Washington, bwahise...

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

by radiotv10
30/06/2025
0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yavuze ko amasezerano y’amahoro iki Gihugu cyasinyanye n’u Rwanda i Washington,...

Byemejwe ko Perezida Kagame, Tshisekedi na Ramaphosa bagiye guhurira mu nama itegerejwe

Eng.-In a hopeful tone Tshisekedi speaks on the Rwanda-DRC Peace Agreement

by radiotv10
01/07/2025
0

The President of the Democratic Republic of Congo, Félix Tshisekedi, stated that the peace agreement his country signed with Rwanda...

IZIHERUKA

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma
IMIBEREHO MYIZA

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma

by radiotv10
03/07/2025
0

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

03/07/2025
AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

03/07/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

03/07/2025
Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

02/07/2025
Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

02/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Onana ashyize ukuri kwe hanze ku byo avugwaho bitanyuze abakunzi ba ruhago mu Rwanda

Onana ashyize ukuri kwe hanze ku byo avugwaho bitanyuze abakunzi ba ruhago mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.