Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yafatiwemo imyanzuro ikarishye igamije kurandura burundu ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi nama yabaye nyuma y’Igihe gito, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yinjiye muri uyu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yitabiriwe n’abakuru b’Ibihugu binyuranye barimo Uhuru Kenyatta wanayakiriye akaba anayoboye EAC, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na Félix Tshisekedi wa DRC.
U Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta wari uhagarariye Perezida Paul Kagame.
Iyi nama yari igamije gushaka umuti w’ikibazo cy’umutekano kimaze iminsi mu karere, yafatiwemo ibyemezo bikomeye bigamije guhashya imitwe y’inyeshyamba n’iy’iterabwoba iri mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Imitwe irimo FDLR yasabwe kumanika amaboko igataha
Umwanzuro urebana n’imitwe ikomoka mu Bihugu bindi byo mu Karere birimo ibihana imbibi na DRC, nka FDLR irwanya u Rwanda, umutwe wa ADF na LRA Irwanya ubutegetsi bwa Uganda, uwa FNL urimo Abarundi, yasabwe gushyira hasi intwaro vuba na bwandu.
Umwanzuro urebana n’iyi mitwe ugira uti “Imitwe yose yo hanze, isabwe gushyira hasi intwaro ubundi igasubira mu Bihugu ikomokamo, itabikora igafatwa nk’ikibazo gihangayikishije akarere kose ndetse ko irwanywe mu buryo bwa gisirikare.”
Ubwo abakuru b’Ibihugu bya EAC bahaga ikaze DRC, bose bagarutse ku kuba bashyize imbere uburyo bwose bushoboka bwo kurandura ikibazo cy’imitwe ihungabanya umutekano wo mu karere.
Imitwe y’Abanye-DRCongo na yo yaburiwe
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi hari imitwe ikomoka muri iki Gihugu ikora ibikorwa byiganjemo ibyo gusahura no kumena amaraso y’abaturage mu bikorwa by’urugomo.
Iyi nama y’abakuru b’Ibihugu bya EAC, bafashe umwanzuro ureba iyi mitwe, aho bayisabye ko mu gihe cya vuba iganira n’ubuyobozi bwa DRC kugira ngo igaragaze ibyo imaranira na byo bisuzumwe niba bifite ishingiro.
Umwanzuro werecyeye iyi ngingo ugira uti “imitwe yitwaje intwaro yose yo muri DRC igomba kwitabira bidasubirwa ibiganiro bya politiki kugira ngo igaragaze ibyo irwanira.”
Uyu mwanzuro ukomeza ugira uti “Nibidakorwa iyo mitwe ikomoka muri Congo izafatwa nk’ibangamiye akarere, hatangire ibikorwa bya gisirikare byo kuyirwanya.”
Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi yemereye bagenzi be ko ibi biganiro bizamuhuza n’abahagarariye imitwe bizaba kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mata muri Kenya ndetse, akazanageza kuri bagenzi be ibyavuyemo.
Abakuru b’Ibihugu bafashe iyi myanzuro iri mu byiciro bibiri; ikijyanye na politiki n’icyajyanye n’ibya gisirikare.
Biyemeje kandi ishyirwaho ry’itsinda rya gisirikare rihuriweho n’Ibihugu bigize uyu muryango wa EAC uzagira uruhare mu kurandura iyi mitwe yo muri DRC, bemeza ko itangira ry’iri tsinda no gutangira gushyira mu bikorwa ibyo uzaba ushinzwe, bigomba gutangira mu buryo bwihuse
Biyemeje ko nyuma y’ukwezi kumwe, bazongera guhurira hamwe, bagasuzumira hamwe ibizaba bimaze kugerwa muri ibi bikorwa byose biyemeje.
RADIOTV10