- Muri Uganda harakekwa ko 21 bamaze guhitanwa na Ebola
- Abaturarwanda basabwe kugira amakenga ku bashyitsi baturutse hanze
Minisiteri y’Ubuzima yasabye Abaturarwanda kwirinda ingendo zitari ngombwa muri Uganda kubera icyorezo cya Ebola cyahagaragaye ndetse kikaba kimaze guhitana ubuzima bwa bamwe.
Nyuma yuko Guverinoma ya Uganda yemeje ko Ebola yabonetse mu Karere ka Mubende, kugeza ubu abamaze kwitaba Imana bikekwa ko bazize iki cyorezo, ni 21 barimo bane byemejwe mu buryo bwa burundu ndetse na 17 bagikekwaho guhitanwa n’iyi ndwara.
Guverinoma y’u Rwanda, iherutse gushyira hanze itangazo rihumuriza Abaturarwanda ko iki cyorezo nubwo cyabonetse mu Gihugu cy’abaturanyi ariko kitaragera mu Rwanda.
Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Nzeri 2022, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yongeye guhumuriza Abanyarwanda ko nta muntu n’umwe urasanganwa iki cyorezo, ariko ko bakwiye kwitwararika kandi bagakurikirana amakuru ajyanye n’iki cyorezo.
Yagize ati “Bakurikirane ibiri kuba muri kano karere ndetse banamenye amakuru ku bo baturanye, abatari basanzwe bahatuye nk’abashyitsi baba baje mu Midugudu yabo bababaze aho baturutse kugira ngo twese twirinde iyi ndwara kuko tuzi ko ari indwara yandura kandi yica cyane.”
Dr Ngamije avuga ko u Rwanda rwiteguye kuko rufite ibikoresho bihagije byo gusuzuma abantu bashobora kuba bafite iyo ndwara ya Ebola.
Agaruka ku Banyarwanda begereye Ibihugu byamaze kugaragaramo iyi ndwara nka Uganda, Dr Ngamije yavuze ko bakwiye kuba maso.
Ati “Abatuye muri turiya Turere twegeranye na Uganda, turabasaba kudakora ingendo zitari ngombwa muri kiriya Gihugu ubu, kubera ko hariyo ikibazo cy’uburwayi, abantu baba basubitse gahunda bari bafite zo kujyayo muri iyi minsi, ibintu bikabanza bigasobanuka.”
Yakomeje avuga ko Abaturarwanda bari muri iki Gihugu na bo bakwiye kwitwararika, abagarutse bakamenyesha inzego z’ubuzima kugira ngo bafashwe.
Ati “Kugira ngo umuntu aho aturutse atange amakuru nyayo, ntacyo bimaze kuyahisha, niba uvuye muri turiya duce iriya ndwara irimo ntabwo bivuze ko wanduye ariko ni byiza ko tumenya ko wahanyuze hanyuma tukagukurikirana byumwihariko mu gihe cy’iminsi itari myinshi cyane, twasanga ntakibazo ufite ugasubira mu rugo.”
Dr Ngamije avuga ko abava muri iki Gihugu cya Uganda, bakwiye kubimenyesha inzego z’ubuzima kuko ari ku nyungu z’ubuzima bwabo n’ubw’imiryango yabo ndetse ko ibikorwa byo kubakurikirana batazabyishyuzwa.
RADIOTV10