Muri gereza ya Guayaquil, iherereye mu majyepfo y’igihugu cya Ecuador giherereye ku mugabane w’Amerika y’Epfo, abantu 30 bapfuye barimo batandatu bishwe baciwe imitwe, mu mirwano ikomeye yadutse muri iyo gereza.
Muri iyi gereza, harimo imitwe itandukanye y’amabandi afite intwaro. Abiri muri yo yitwa “Los Lobos” na “Los Choneros”, ikaba ariyo yaraye irwanye, ikoresheje imbunda, gerenade, ibyuma n’imipanga.
Ekwateri ifite gereza 65, zicumbikiye imfungwa zibarirwa mu bihumbi 39, mu gihe zubakiwe abantu batarenga ibihumbi 30 nkuko byatangajwe n’ijwi ry’Amerika.
Zimaze igihe ziberamo imirwano, kenshi na kenshi iba ishyamiranyije imitwe y’amabandi, bapfa amasoko y’ibiyobyabwenge.
Imirwano yapfiriyemo abantu benshi kugeza ubu, 79 bose hamwe, yabaye icyarimwe mu magereza ane mu kwezi kwa kabiri gushize.
Guverinoma ya Ecuador ivuga ko abanyururu 103 baguye muri bene iyi mirwano mu mwaka ushize w’2020, naho muri uyu mwaka abo imaze guhitana bakaba basaga 120.
Byatumye mu kwezi kwa karindwi kw’uyu mwaka, umukuru Perezida Guillermo Lasso ahindura abayobozi ba gereza zose, ashyiraho n’amategeko yo mu bihe bidasanzwe mu micungire ya za gereza.
Inkuru ya Assoumani Twahirwa/Radio&TV10