Sunday, May 11, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Eddy Kenzo yageze mu Rwanda ati “Abanyarwanda n’Abanya-Uganda turi umuryango”

radiotv10by radiotv10
24/02/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Eddy Kenzo yageze mu Rwanda ati “Abanyarwanda n’Abanya-Uganda turi umuryango”

Eddy Kenzo yakiriwe na Bruce Melodie ku kibuga cy'indege

Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Eddy Kenzo ukomoka muri Uganda, yageze i Kigali mu Rwanda, yishimira kuba agarutse muri iki Gihugu cy’igituranyi cy’iwabo, avuga ko ari mu rugo.

Eddy Kenzo wageze mu Rwanda mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa Kane tariki 24 Gashyantare 2022, yakiriwe ku Kibuga cy’Indege cya Kanombe n’umuhanzi w’Umunyarwanda Bruce Melodie banafitanye umushinga wo gukorana indirimbo.

Eddy Kenzo agisesekara ku Kibuga cy’Indege, yavuze ko yishimiye kugaruka mu Rwanda kuko asanzwe ahafata nko “mu rugo kandi nkaba ngikunda.”

Uyu muhanzi ufite izina rikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba no muri Afurika yose, yashimye mugenzi we Bruce Melodie bagiye gukorana indirimbo kubera indirimbo ze nziza ndetse avuga ko ari umuvandimwe we.

Eddy Kenzo aje mu Rwanda mu gihe igihugu cye cya Uganda n’u Rwanda biri mu nzira yo kubura umubano wabyo wari umaze igihe urimo igitotsi.

Yavuze ko “Abanya-Uganda n’Abanyarwanda turi nk’umuryango umwe. Ndagenzwa no guhuza imico y’Ibihugu duhereye ku muziki.”

Biteganyijwe ko Eddy Kenzo azamara iminsi itatu ari muri uyu mushinga wo gukorana indirimbo na Bruce Melodie.

Eddy Kenzo yavuze ko yiteze byinshi kuri iyi ndirimo agiye gukorana na mugenzi we w’Umunyarwanda ku buryo yizeye ko izakundwa haba mu Rwanda ndetse no muri Uganda no mu karere kose.

Yavuze ko Abanya-Uganda n’Abanyarwanda ari umuryango umwe
Yahise ajyana na Bruce Melodie

Photos/Igihe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × one =

Previous Post

Menya impamvu isomwa ry’urubanza rwa Urayeneza Gerard ryigijwe inyuma

Next Post

Nyabugogo: Umukobwa wicuruza yahuye n’uruva gusenya ubwo yari aryamanye n’umusore

Related Posts

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

by radiotv10
10/05/2025
0

Umusore w’imyaka 27 y’amavuko ukekwaho kwica uwari umukoresha we mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, yarangiza akamuzingazingira mu...

Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 Moses Turahirwa uzwi mu guhanga imideri wanashinze inzu yayo...

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

by radiotv10
09/05/2025
0

Umugore w’imyaka 58 wo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza ukurikiranyweho kwica umugabo we w’imyaka 80, avuga ko...

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

by radiotv10
09/05/2025
0

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda bwashimiye Imana ku itorwa ry’Umushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Nyirubutungane Lewo XIV...

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, yatawe muri yombi nyuma yuko mu...

IZIHERUKA

MU RWANDA

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

by radiotv10
10/05/2025
0

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

09/05/2025
Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

09/05/2025
Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

09/05/2025
Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

09/05/2025
AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

09/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyabugogo: Umukobwa wicuruza yahuye n’uruva gusenya ubwo yari aryamanye n’umusore

Nyabugogo: Umukobwa wicuruza yahuye n’uruva gusenya ubwo yari aryamanye n’umusore

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.