Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Eddy Kenzo yageze mu Rwanda ati “Abanyarwanda n’Abanya-Uganda turi umuryango”

radiotv10by radiotv10
24/02/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Eddy Kenzo yageze mu Rwanda ati “Abanyarwanda n’Abanya-Uganda turi umuryango”

Eddy Kenzo yakiriwe na Bruce Melodie ku kibuga cy'indege

Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Eddy Kenzo ukomoka muri Uganda, yageze i Kigali mu Rwanda, yishimira kuba agarutse muri iki Gihugu cy’igituranyi cy’iwabo, avuga ko ari mu rugo.

Eddy Kenzo wageze mu Rwanda mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa Kane tariki 24 Gashyantare 2022, yakiriwe ku Kibuga cy’Indege cya Kanombe n’umuhanzi w’Umunyarwanda Bruce Melodie banafitanye umushinga wo gukorana indirimbo.

Eddy Kenzo agisesekara ku Kibuga cy’Indege, yavuze ko yishimiye kugaruka mu Rwanda kuko asanzwe ahafata nko “mu rugo kandi nkaba ngikunda.”

Uyu muhanzi ufite izina rikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba no muri Afurika yose, yashimye mugenzi we Bruce Melodie bagiye gukorana indirimbo kubera indirimbo ze nziza ndetse avuga ko ari umuvandimwe we.

Eddy Kenzo aje mu Rwanda mu gihe igihugu cye cya Uganda n’u Rwanda biri mu nzira yo kubura umubano wabyo wari umaze igihe urimo igitotsi.

Yavuze ko “Abanya-Uganda n’Abanyarwanda turi nk’umuryango umwe. Ndagenzwa no guhuza imico y’Ibihugu duhereye ku muziki.”

Biteganyijwe ko Eddy Kenzo azamara iminsi itatu ari muri uyu mushinga wo gukorana indirimbo na Bruce Melodie.

Eddy Kenzo yavuze ko yiteze byinshi kuri iyi ndirimo agiye gukorana na mugenzi we w’Umunyarwanda ku buryo yizeye ko izakundwa haba mu Rwanda ndetse no muri Uganda no mu karere kose.

Yavuze ko Abanya-Uganda n’Abanyarwanda ari umuryango umwe
Yahise ajyana na Bruce Melodie

Photos/Igihe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + 13 =

Previous Post

Menya impamvu isomwa ry’urubanza rwa Urayeneza Gerard ryigijwe inyuma

Next Post

Nyabugogo: Umukobwa wicuruza yahuye n’uruva gusenya ubwo yari aryamanye n’umusore

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka
AMAHANGA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyabugogo: Umukobwa wicuruza yahuye n’uruva gusenya ubwo yari aryamanye n’umusore

Nyabugogo: Umukobwa wicuruza yahuye n’uruva gusenya ubwo yari aryamanye n’umusore

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.