• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Wednesday, June 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Ese azasubirayo ataramukije Abanyarwanda? The Ben ari hano hakurya muri Uganda

radiotv10by radiotv10
03/06/2022
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MU RWANDA, MUZIKA
0
Ese azasubirayo ataramukije Abanyarwanda? The Ben ari hano hakurya muri Uganda
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi w’ikirangirire mu karere, The Ben usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, yageze i Kampaka aho agiye gutaramira Abanya-Uganda mu gitaramo yari ategezanyijwemo amatsiko.

Uyu muhanzi w’Umunyarwanda wavukiye muri Uganda, yageze i Kampala ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 02 Kamena 2022, yakiranwa ubwuzu n’icyubahiro bidasanzwe.

The Ben ugomba gutaramira abanyabirori b’i Kampaka ahitwa La Paloni Rooftop, akigera ku kibuga cy’indege yagaragarijwe urukundo ruhebuje, ashyikirizwa indabo nk’umushyitsi w’imena ariko nanone akaba ari nk’umwana uje iwabo dore ko ari ho yavukiye.

Abari gutegura iki gitaramo bahise bamujyana mu modoka y’akataraboneka kugira ngo aganire n’itangazamakuru ubundi ajye kuruhuka.

Yahise agirana ikiganiro n’Abanyamakuru yizeza abakunzi be kuzabaha ibyishimo by’igisagirane muri iki gitaramo aza kubakorera kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Kamena 2022.

Hari amakuru kandi yizewe avuga ko The Ben yaherekejwe n’umukunzi we Uwicyeza Pamella yanambitse impeta mu kwezi k’Ukwakira 2021 amusaba kuzamubera umugore.

Gusa uyu Munyarwandakazi utagaragaye ari kumwe na Cheri we The Ben, hari amakuru avuga ko we yaje mu yindi ndege.

The Ben wanabajijwe kuri uyu mukunzi we niba bazanye, yavuze ko hari ibanga bakoresheje kugira ngo bitamenyekana ko yaje dore ko ngo adakunda kugaragara mu itangazamakuru.

Bamwe mu banyarwanda bamaze kwambuka ngo bajye gukurikirana iki gitaramo, barimo n’abasanzwe bazwi mu myidagaduro yo mu Rwanda.

The Ben akigera muri Uganda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − one =

Previous Post

Abacuruzi b’inyama bazamura ibiciro akabo kashobotse, bategujwe ibihano

Next Post

Minisitiri yavuze ku barimu bahawe inkunga yo kwiga muri UR bakirukanwa bagitangira bakanaterwa ubwoba ngo ntibazabitangaze

Related Posts

Rusizi: Uwajyaga muri Congo mu buryo butemewe yabonywe yarapfuye nyuma y’iminsi ine ashakishwa

Rusizi: Uwajyaga muri Congo mu buryo butemewe yabonywe yarapfuye nyuma y’iminsi ine ashakishwa

by radiotv10
10/06/2026
0

Umugabo wo mu murenge wa Nyakarenzo bivugwa ko yari asanzwe ajyana amakara muri repuburika iharanira demokarasi ya Congo yabonywe mu...

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Umuhanzi Yampano yafatiwe icyemezo cyo gufungwa iminsi 30

by radiotv10
09/06/2026
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano ukurikiranyweho ibyaha birimo...

Amakuru y’ingenzi wamenya ku Kigo cy’Igihugu gishya kigiye gushyirwaho mu Rwanda cy’Ubwenge Buhangano

Amakuru y’ingenzi wamenya ku Kigo cy’Igihugu gishya kigiye gushyirwaho mu Rwanda cy’Ubwenge Buhangano

by radiotv10
09/06/2026
0

Inama y’Abaminisitiri yemeje ishyirwaho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano AI (Artificial Intelligence) cyitezweho guteza imbere ubu bwenge hibandwa ku...

Hatangijwe uburyo buzafasha abatega bisi muri Kigali kutamara umwanya bazitegereje batazi aho zigeze

Abatega bisi mu Mujyi wa Kigali bagarukanye amashimwe nyuma y’amezi atandatu hashyizwemo impinduka zifatika

by radiotv10
09/06/2026
0

Abatega imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko amavugurura yashyizwemo, yagize akamaro gakomeye kuko...

Hakomeje kugaragazwa agahinda k’urupfu rw’umuhanzi mpuzamahanga wishwe atewe icyuma

Hakomeje kugaragazwa agahinda k’urupfu rw’umuhanzi mpuzamahanga wishwe atewe icyuma

by radiotv10
09/06/2026
0

Abahanzi n'abakunzi b'umuziki hirya no hino ku isi bakomeje kunamira no kwibuka umuhanga mu kwandika indirimbo no kuririmba, Mark Orabiyi,...

Next Post
Minisitiri yavuze ku barimu bahawe inkunga yo kwiga muri UR bakirukanwa bagitangira bakanaterwa ubwoba ngo ntibazabitangaze

Minisitiri yavuze ku barimu bahawe inkunga yo kwiga muri UR bakirukanwa bagitangira bakanaterwa ubwoba ngo ntibazabitangaze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Imyigaragambyo muri Kenya yakajije umurego bamwe batangira no kuyisigamo ubuzima

Rusizi: Uwajyaga muri Congo mu buryo butemewe yabonywe yarapfuye nyuma y’iminsi ine ashakishwa

APR FC yasinyishije abakinnyi babiri, Rayon yinjiza myugariro w’Umunya-Chad

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.