Thursday, January 15, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ese koko mu Rwanda nta bakinnyi b’abanyempano bahari?- Isesengura ry’Umunyamakuru w’inararibonye

radiotv10by radiotv10
29/04/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ese koko mu Rwanda nta bakinnyi b’abanyempano bahari?- Isesengura ry’Umunyamakuru w’inararibonye
Share on FacebookShare on Twitter

Ruhago Nyarwanda yakunze kuvugwamo ibibazo uruhuri, bituma idatera imbere ngo u Rwanda rugere ahashimishije mu mupira w’amaguru, ariko se ikibazo ni ukuba mu Rwanda hatari abakinnyi bafite impano, cyangwa hari ahandi bipfira? Isesengura ry’Umunyamakuru Kazungu Claver rirabigarukaho.

Ese koko mu Rwanda nta bakinnyi bahari, cyangwa Abatoza ni bo badashaka kubakoresha kugira ngo bibonere amafaranga ku bo bagura?

Abatoza cyane cyane abo mu Rwanda, i Burundi, Uganda, Tanzania, n’ahandi muri Afurika, iyo bageze mu ikipe zo mu Rwanda bavuga ko bakeneye abakinnyi bashya, hagasezererwa abakinnyi barengana, rimwe na rimwe ngo babyumvikanyeho n’abayobozi b’ayo makipe kubera ko bagabana amafaranga bakuye ku bakinnyi bashya baguzwe.

Mu batoza bo mu Rwanda ngo iyo yageze mu ikipe nshya mu ziterwa inkunga n’Uturere, bagenzi be bamubaza icyo yakuyemo, niba ari inzu cyangwa imodoka nyuma yo kugura abakinnyi bashya.

Buri mukinnyi waguzwe, ngo agomba gutanga amafaranga ku yo yaguzwe. Urugero uwaguzwe Miliyoni 5Frw, umutoza ashobora kumusaba gutanga Miliyoni 2 Frw agasigara Miliyoni 3 Frw nubwo asinyira eshanu mu masezerano ye.

Urundi rugero ngo uwaguzwe Miliyoni 3 Frw ashobora guha umutoza miliyoni 1 Frw, ku buryo ubyanze atagurwa, kimwe n’ushaka kongera amasezerano wari usanzwe mu ikipe na we ngo umutoza amusaba ko amuhaho amafaranga, yakwanga bakamurekura akagenda.

Hari abasezeye umupira imburagihe, hari abakina ahatari ku rwego rwabo, uwashaka amakuru nyayo afatika biroroshye kubaza umukinnyi uwo ari we wese mu gihe akwizeye arabikubwira kuko byabaye ubuzima busanzwe.

Ibi ndabyibaza kuko namenye ko abakinnyi bamaze gutsindira Etoile de L’Est y’i Ngoma mu mikino ibiri ya Shampiyona, ari abakinnyi bato batabonaga n’umwanya mu bakinnyi 20 bategurwa ku mikino ndetse no mu basimbura, kubera amazina y’abanyamahanga yaguzwe bahangitswe arimo ba Sadiki Sule wanyuze muri Bugesera FC n’abandi.

Uwatsinze Amagaju FC i Huye, ubwo Etoile de L’Est yatsindaga 1-0, ni umukinnyi muto yavuye mu irerero ry’ahitwa i Kazo muri Ngoma yitwa Niyonshuti Yusuph, uyu munsi uwatsindiye Etoile de L’Est ku mukino yakiriyemo Marine FC i Ngoma yitwa Muhoza Daniel yiga mu mwaka wa 3 ahitwa i Gasetsa mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Ngoma afite imyaka 16.

Ese abakinnyi bato bafite impano mu Rwanda bari i Ngoma gusa?

KAZUNGU CLAVER

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − eight =

Previous Post

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ubutumwa yitiriwe buvuga ku Ihuriro ririmo M23

Next Post

Inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’agashinyaguro umugabo akekwaho kwicamo umugore we yakanze benshi

Related Posts

APR yihanganishije Rayon ku byago yagize byashenguye Aba-Rayon benshi

APR yihanganishije Rayon ku byago yagize byashenguye Aba-Rayon benshi

by radiotv10
14/01/2026
0

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwihanganishije ikipe ya Rayon Sports ku bw’ibyago yagize byo gupfusha uwari umuganga w’iyi kipe Dr....

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

by radiotv10
14/01/2026
0

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko Adel Amrouche wari umutoza Mukuru w'Ikipe y'Igihugu Amavubi, yirukanywe nyuma yo gukorerwa...

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

by radiotv10
14/01/2026
0

Dr. Charles Mugemana wari umaze imyaka irenga 30 ari umuganga w’ikipe ya Rayon Sports, yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye...

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

by radiotv10
12/01/2026
0

Ubuyobozi bw'Ikipe y'Amgaju FC, bwirukanye abatoza bose bayitozaga, ibashinja umusaruro mubi, harimo no kuba banyagiwe ibitego 8-0 na Al Hilal,...

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

by radiotv10
12/01/2026
0

Munyakazi Sadate wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports, yavuze ko ubwo iyi kipe yatsindwaga na mucyeba wayo ibitego 4-1 ku...

IZIHERUKA

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse
MU RWANDA

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

by radiotv10
15/01/2026
0

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

15/01/2026
AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

14/01/2026
Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

14/01/2026
Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

14/01/2026
Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’agashinyaguro umugabo akekwaho kwicamo umugore we yakanze benshi

Inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’agashinyaguro umugabo akekwaho kwicamo umugore we yakanze benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.