Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Espagne: Hashyizweho amabwiriza nyuma y’umwuzure udasanzwe

radiotv10by radiotv10
30/10/2024
in AMAHANGA
0
Espagne: Hashyizweho amabwiriza nyuma y’umwuzure udasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’umwuzure ukomeye wibasiye ibice byo mu majyepfo no mu burasirazuba bwa Espagne, ugahitana abarenga 50 abandi bakaburirwa irengero, hashyizweho amabwiriza arimo asaba abaturage kuguma mu ngo zabo.

Iyi myuzure yabaye kuri uyu wa Kabiri utewe n’imvura nyinshi ivanze n’umuyaga, yahitanye abantu 50, mu gihe abandi barindwi baburiwe irengero, nk’uko byemejwe kuri uyu wa Gatatu.

Minisitiri w’Intebe, Pedro Sanchez abinyujije kuri X, yagize ati “Ndi gukurikiranira hafi amakuru y’abantu baburiwe irengero n’ibyangijwe n’uyu mwuzure mu masaha macye ashize.”

Iyi mvura nyinshi yibasiye amajyepfo n’iburasirazuba bwa Espagne, yateye imyuzure yarengeye imihanda yo mijyi itandukanye y’iki Gihugu, bikaba byatumye abayobozi mu bice byibasiwe cyane basaba abaturage kuguma mu rugo no kwirinda ingendo zitari ngombwa, mu gihe amashuri n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi na byo byahagaze.

Leta ya Espagne, yohereje umutwe w’igisirikare wihariye mu bikorwa by’ubutabazi, mu bice byibasiye cyane kugira ngo ifashe mu butabazi, aho hari gukoreshwa indege za kajugujugu mu gutaba abantu baheze mu mazu no mu modoka byarengewe n’umwuzure.

Biteganyijwe ko iyi imvura nyinshi izakomeza kugwa muri Espagne  kugeza ku wa Kane, nk’uko bitangazwa n’abashinzwe iteganyagihe muri iki Gihugu.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen + seven =

Previous Post

M23 irasatira gufata agace gashobora gutuma ibintu bihindura isura

Next Post

Abayoboye Rayon bavuzweho kudahuza bagarutse bunze ubumwe banafitiye ubutumwa amakipe

Related Posts

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

by radiotv10
11/07/2025
0

Abacamanza babarirwa hejuru y’ijana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigabije imihanda bajya kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri ishinzwe Imari...

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu akaba ari Umujyanama wa...

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

by radiotv10
10/07/2025
0

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika...

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

by radiotv10
09/07/2025
0

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika...

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari...

IZIHERUKA

Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abayoboye Rayon bavuzweho kudahuza bagarutse bunze ubumwe banafitiye ubutumwa amakipe

Abayoboye Rayon bavuzweho kudahuza bagarutse bunze ubumwe banafitiye ubutumwa amakipe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.