Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

ESWATINI: Imyigaragambyo y’abaturage basaba demokarasi ikomeje umurego

radiotv10by radiotv10
30/06/2021
in MU RWANDA
0
ESWATINI: Imyigaragambyo y’abaturage basaba demokarasi ikomeje umurego
Share on FacebookShare on Twitter

Mu bwami bwa Eswatini hahoze hitwa Swaziland ubu haravugwa imyigaragambyo ikomeye ndetse ikomeje gufata indi ntera.

Abigaragambya barasaba ko havugururwa iegeko nshinga ryiki gihugu ndetse hakabaho uburyo bwo kwitorera abayobozi.

Iki gihugu gitegeka mu buryo bwa cyami aho umwami ariwe ushyiraho minisitire wintebe, abaminisitire, abacamanza ndetse nabandi bo mu zindi nzego nkuru z’igihugu.

Bamwe mu bigaragambya babwiye itangazamakuru ko bakeneye kugira uruhare mu gutora abayobozi babo ndetse hakemerwa namashyaka ya poliike, baravuga ko badateze guhagarika iyi myigaragambyo hataravugururwa itegeko rizatuma umuturage atora umuyobozi we, basabye kandi imiryango mpuzamahanga kugira icyo ikora mu maguru mahya.

See the source image

Umwami Muswati ntabwo yorohewe n’abaturage bashaka impinduka mu itegeko nshinga rya Eswatini

Aba kandi banenga bikomeye umwami muswati kubaho mu buzima buhenze cyane nyamara 60% y’abatuye iki gihugu ari abakene, mu bukungu iki gihugu bimwe mu byo cyohereza hanze harimo isukari, ibinyobwa bidasembuye ndetse n’ipamba.

Kuri uyu wa mbere nyuma y’uko ibihumbi byabigaragambya bari biraye mu mihanda no mu bindi bice by’igihugu basaba amavugurura mu itegeko nshinga byatumye inzego zishinzwe umutekano zibamenamo ibyuka biryana mu maso mu rwego rwo kubatatanya bituma abenshi bahakomerekera.

Nyuma gato mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri haramutse amakuru avuga ko ngo umwami Muswati wa 3 yaba yahunze igihugu. Amakuru yavugaga ko ngo indege ye yagaragaye mu kirere mu murwa mukuru Matsapa ariko ntihamenyekanye aho yaba yahungiye nk’uko ikinyamakuru cya leta ya Afurika y’epfo SABC cyabivuze.

Ni amakuru ariko yaje kuvuguruzwa na Leta y’iki gihugu mu itangazo ryasohowe na Minisitiri w’intebe,Themba Masuku rivuga ko umwami muswati wa 3 ari mu gihugu kandi akomeje inshingano ze nk’uko bisanzwe, bongeye gusaba ituze mu gihugu binyuze ku rukuta rwabo rwa Twitter. Imyigaragambyo yatumye amaduka menshi mu mujyi wa Matsapa uri rwagati muri Eswatini atwikwa.

See the source image

Umwami Muswati biravugwa ko yaba yahunze imigarambyo y’abaturage

Kuva mu 1970 muri iki gihugu amashyaka ndetse n’indi mitwe itavuga rumwe n’ubutegetsi yakuweho, nyuma gato mu 1986 nibwo umwami Muswati wa 3 ubu ufite imyaka 53 y’amavuko yimye ingoma nyuma y’urupfu rwa se Sobhuza II wategetse iki gihugu imyaka 82, nyuma  mu 2018 iki gihugu cyahinduriwe izina rya Swaziland ryari risanzweho cyitwa Eswatini.

Inkuru ya: Denyse Mbabazi Mpambara/Radio&TV10 Rwanda

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − seven =

Previous Post

Amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yavuguruwe, ingendo ziratangirana Nyakanga zihagarara saa kumi n’ebyiri

Next Post

Clarisse Karasira n’umugabo we batangiye umushinga uzafasha abasaga 10.000

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Clarisse Karasira n’umugabo we batangiye umushinga uzafasha abasaga 10.000

Clarisse Karasira n’umugabo we batangiye umushinga uzafasha abasaga 10.000

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.